Home Amakuru y'ibanze Abantu bane bo mu muryango umwe, bishwe bazira gusengera muri Islam

Abantu bane bo mu muryango umwe, bishwe bazira gusengera muri Islam

by Marie Joseline Nyituriki

Muri Leta zunze ubumwe za America, haravugwa inkuru y’abantu bane bo mu muryango umwe basengera mu idini ya Islam, bishwe bazizwa gusengera muri iryo dini.

Igitero cyagabweho uyu muryango cyari cyagambiriwe, nkuko bitangazwa na Polisi yo muri Canada ko uwabikoze yabahoye ko basengera mu idini ya Islam, cyane ko muri Amerika ari gacye cyane uzabona abantu basengera mu idini ya Islam.

Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa London wo muri Canada mu ntara ya Ontario. Umuhungu w’imyaka icyenda, umwe wenyine warokotse wo muri uwo muryango, ari mu bitaro aho ari kuvurirwa ibikomere bikomeye.

Umunya-Canada w’umugabo w’imyaka 20, yarezwe ibyaha bine by’ubwicanyi ndetse n’icyaha kimwe cyo kugerageza kwica.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gitero ni cyo cya mbere gihitanye abayisilamu benshi muri Canada, nyuma y’icyabereye ku musigiti wo mu mujyi wa Québec mu mwaka wa 2017, cyiciwemo abantu batandatu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umupolisi mukuru Paul Waight yavuze ko ucyekwaho iki cyaha ari mu maboko y’inzego zibishinzwe kandi akaba yagabye icyo gitero ku bushake. Uyu mugabo asanzwe aregwa ibindi byaha bitandukanye birimo n’iterabwoba.

Mu bishwe n’icyo gitero harimo, abagore babiri b’imyaka 74 na 44, ndetse n’umugabo w’imyaka 46 n’umukobwa w’imyaka 15, gusa amazina yabo ntiyatangajwe, nkuko abo mu muryango wabo babisabye.

Umwana w’Umuhungu w’imyaka icyenda y’amavuko niwe warokotse nawe akaba ari mu bitaro aho arimo kuvurirwa ibikomere bikomeye ariko bitashyira mu kaga ubuzima bwe, nkuko polisi yabivuze.

Polisi yatangaje ko ucyekwa kugaba icyo gitero ari Nathaniel Veltman, w’imyaka 20, wo muri uwo mujyi wa London wo muri Canada. Yatawe muri yombi nta kibazo kibayeho mu gace k’ubucuruzi kari mu ntera ya kilometero hafi esheshatu uvuye ahabereye ubwo bwicanyi.

Ntabwo biramenyekana niba uwo ucyekwa hari imikoranire afitanye n’itsinda na rimwe rishingiye ku rwango, nkuko umupolisi mukuru Waight yabivuze.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni hamwe mu hantu hakunze kugaragara Abantu bo muyandi madini bica abasengera mu idini ya Islam, ndetse Abantu bamwe bavuga ko byashimangiwe na leta ubwo yavugaga ko igiye gusohora bibiliya yihariye ya Amerika.

Abantu bane bo mu muryango umwe bishwe.

You may also like

Leave a Comment