Home Amakuru y'ibanze Abantu basigaye bakurikira abigisha babaha ibijyanye nirari ryabo , ntibagishaka kumva ijambo ry’Imana – Apostle Dr. François Nkurunziza

Abantu basigaye bakurikira abigisha babaha ibijyanye nirari ryabo , ntibagishaka kumva ijambo ry’Imana – Apostle Dr. François Nkurunziza

by Marie Joseline Nyituriki

Nta muntu kuri iyi si yaba umukire cyangwa umukene, waba ukomeye cyangwa uworoheje, utari kwandika igitabo cy’ubuzima bwe. Buri wese ari kuri iyi si yandika igitabo cye, ese ahubwo wakwibaza uti” imbere y’intebe y’urubanza, icyo gitabo nandika kizaba kirimo imirimo myiza, cyangwa hazaba harimo ibiteye isoni?

Ibi byatangajwe na Apostle Dr. François Nkurunziza, umushumba w’itorero Community Bethel Church mu Rwanda, avuga ko muri iyi minsi ubutumwa bwiza abantu babucuritse ko batagishaka kumva ijambo ry’Imana, ahubwo ko bashaka kumva ibiryoheye amatwi yabo bityo bakirukira abigisha bahwanye n’irari ryabo.

Apostle Dr. François  akomeza avuga ko muri iyi minsi abantu bashaka kumva ibintu bijyanye n’imigisha ndetse n’ibitangaza gusa. Ati” abantu barashaka ibijyanye n’imigisha gusa, aho bashaka kumva abababwira ko Imana igiye kubakorera iki cyangwa kiriya. Usanga aribyo bapositinga ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko nta kibi kizaba k’umuntu ko byose ari byiza mu nzira anyuramo.”

Apostle Dr. François avuga ko ubwo ari ubutumwa bw’umwuka w’ubucuruzi, kuko babwira umuntu icyo ashaka kumva gusa kandi bikanyuzwa no mubitangazamakuru byinaha harimo za radiyo, televiziyo n’ibindi. Ati” baha abantu icyo bifuza, hari abifuza gukira indwara, hari abifuza gutunga amafranga, hari abifuza amazu meza, n’abifuza kugura amamodoka no kuzamurwa mu ntera. Ibyo byose abantu bararikiye byaba ibyiza cyangwa ibibi nibyo bigaragara mu butumwa bari guhabwa.”

Ariko wowe mwene data ntugashake kumva ibyo wowe ushaka kumva, ahubwo wowe jya wumva ibyo Imana yawe ishaka ko wumva, kuko aho ari ho hari agakiza. Muri  iyi minsi Imana irakubwira ngo ubuzima bwawe ni igitabo kandi ntawundi muntu ugomba kucyandika usibye wowe ubwawe. Ibyo utekereza, uvuga, ukora nibyo biri kwandikwa kuri paje y’ubuzima bwawe, hanyuma kuri wa munsi w’izuka igitabo cyawe kizabumburwa, hanyuma buri wese ahemberwe icyo yakoze, ahagarare mu mugabane we kandi uzaba uturuka mu mirimo wakoze n’ibikorwa wakoze.

Ikiruta ni uko uyu munsi buri muntu yafata ingamba, kugira ngo igitabo yanditse akiri kuri iyi si kitazamukoza isoni imbere y’Imana Rurema n’imbere y’Abamalayika bose, kandi ntabe muri ba bantu bacyerensa iby’Imana, ahubwo akore ugushaka kwayo.

 

You may also like

Leave a Comment