Home Amakuru y'ibanze Abaporoso ni abagatatu mu kugira abayoboke benshi mu Bufaransa(soma birambuye).

Abaporoso ni abagatatu mu kugira abayoboke benshi mu Bufaransa(soma birambuye).

by Nelson Mucyo
0 comment

Umwanzuro wa raporo y’umwaka ya Observatoire National de la Laïcité yagejejwe kuri Ministre w’intebe taliki ya 10 Nyakanga 2019, iratangaza ko idini rya giporotesitanti ariryo rya gatatu mu gihugu cy’u Bufaransa mu kugira abayoboke benshi rikaba n’irya kabiri mu kugira insengero nyinshi.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.infon kivuga ko iyi raporo yerekana ko abaporoso bakomeje kwiyongera kuva mu myaka 40 ishize,ariko umubare ukaba wariyongeye bikabije mu myaka 10 ya nyuma aho byavuye kuri 2,5% by’abaturage b’ubufaransa bose mu mwaka wa 2010 bikagera kuri 3,1 mu mwaka wa 2019.

Amadini ya giporotestanti yo mu gihugu cy’Ubufaransa kugeza ubu afite insengero zigera ku 4000 zisengerwamo,kandi niko n’izindi zigenda zivuka.

Idini ry’abagatulika riguma ari irya mbere mu kwigwizaho abayoboke benshi,rikanagira kiliziya zigera ku 39000 zisengerwamo.Isilamu iza ku mwanya wa kabiri mu kugira abayoboke.Abafaransa bo mu idini ya kiyisilamu bagera kuri 6% by’abaturage b’Ubufaransa,ariko 2,6% nibo basenga,bakaba banafite imisigiti igera kuri 2600.]

Nubwo Isilamu ari iya kabiri mu kugira abayoboke benshi mu Bufaransa ni nayo ifite insengero nkeya ugereranije n’ubwinshi bw’insengero abayoboke b’abaporotestanti bafite kugeza ubu.

 

You may also like

Leave a Comment