Home Amakuru y'ibanze Abayisilam batangiye igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Abayisilam batangiye igisibo gitagatifu cya Ramadhan

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021, Abayisilam bo ku isi hose batangiye igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan, ariko Abazajya i Macca ni abakingiwe corona virus.

Nkuko biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda buhagarariwe na Sheikh HITIMANA Salim, avuga ko ubu buyobozi bunejewe no kumenyesha Abayisilamu bose ko uyu munsi aribwo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kiri butangire.

Iki gisibo cya Ramadhan kibaye mu gihe isi n’u Rwanda rurimo biri guhangana n’icyorezo cya Corona virus, abayoboke b’idini ya Islam bakaba batazajya babasha guhurira hamwe ari benshi ngo basenge, bityo bikazajya biba ngombwa ko basengera mu ngo zabo.

Abayoboke b’iyi dini, bavuga ko igisibo ari umwanya mwiza baba babonye wo kwiyunga n’Imana nubwo baba basanzwe bagirana ubwiyunge ariko ngo icyo gihe bina akarusho, kuko bakora ibikorwa byiza bisabwa n’Imana, birimo gufasha abababaye.

Kubyerekeranye n’umutambagiro mutagatifu werekeza i Macca bari basanzwe bakora, biherutse gutangazwa ko abazajya bemererwa kujyayo ari abazajya bagaragaza ko bahawe inkingo zose za corona virus kandi bakaba bafite icyemezo kibigaragaza.

Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ni igisibo kimara iminsi mirongo ine, aho Abayisilam baba biyiriza ubusa, ndetse bakarangwa n’ibikorwa by’urukundo byiganjemo gufasha abashonji kubona ibyo kurya, ndetse no kwambika abadafite ibyo kwambara, n’ibindi byinshi bijyana n’iki gisibo.

Itangazo rigaragaza ko igisibo cya Ramadhan cyatangiye.

You may also like

Leave a Comment