Home Mu Mahanga Abayobozi ba Mississippi barashaka ko mu kirango cy’Ibendera rya Leta hongerwamo ijambo rivuga ngo “Mu Mana Turizera”

Abayobozi ba Mississippi barashaka ko mu kirango cy’Ibendera rya Leta hongerwamo ijambo rivuga ngo “Mu Mana Turizera”

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abayobozi 2 bo mu rwego rwo hejuru bo muri Leta ya Mississippi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko ikirango kiri ku ibendera rya Leta gikwiye gukurwaho kigasimbuzwa amagambo ari kuri kashe ya Leta avuga ngo “Mu Mana Turizera.”

Mu cyumweru gishize, umushinjacyaha mukuru wa Mississippi, Lynn Fitch na guverineri wa Leta, Lt. Delbert Hosemann, batanze iki cyifuzo mu gihe impaka zari zikomeje kuba nyinshi ku ibendera, ririho ikirango cy’intambara kuva mu mwaka wa 1894.

Mu ijambo rye, Hosemann yagize ati: “Tugomba gushakisha ibendera ry’ejo hazaza hacu hagomba gutwarwa ku mutungo rusange.” Mu bitekerezo byanjye, ibendera ryacu rigomba kuba rifite kashe ya Leta nkuru ya Mississippi kandi ivuga ngo “Mu Mana Turizera.”

Fitch nawe yavuze amagambo yenda kumera nk’aya Hosemann aho yagize ati “Nizera ko ku giti cyanjye, ko igihe kigeze ngo duhindure ibendera rya Leta kugira ngo tugaragaze urukundo, impuhwe n’icyizere by’abaturage bacu.”

Kongeraho ku ibendera ijambo rivuga ngo “Mu Mana Turizera” bivuye kuri kashe ya Leta ni bwo buryo bwiza bwo kwerekana abo turi bo.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko 72% bashyigikiye ko ibendera rya Leta rihinduka mu kirango cyaryo hakajyamo ijambo rivuga ngo “Mu Mana Turizera”.

Hagati aho, ku wa kane tariki 25 Kamena 2020, abayobozi ba siporo ngororamubiri (Athlets) n’abatoza barenga 50 bo muri za kaminuza 8 za Leta bagaragaye bari hamwe ku nyubako iberamo inama zikomeye za leta basaba abadepite guhindura ibendera rya leta no gukuraho ikimenyetso cy’Abanyamerika.

Mu bari bitabiriye uwo muhango harimo umutoza w’umupira w’amaguru wa Mississippi Lane Kiffin n’umutoza w’umupira w’amaguru muri Leta ya Mississippi Mike Leach.

Inama y’Ababatisita ya Mississippi nayo yasabye inteko ishinga amategeko ya Leta gukuraho ikimenyetso cy’Abanyamerika ku ibendera rya Leta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Shawn Parker, umuyobozi mukuru akaba n’umubitsi wa “Mississipi Baptist Convention Board” yagize ati: “Igitekerezo cyacu kuri iki kibazo ntabwo gishingiye kuri politiki, ntabwo gishyingiye ku bukungu, nta nubwo twanatijwe umurindi n’imikino ngororamubiri, ahubwo duhagaze kuri iki gitekerezo kubera twasobanukiwe n’inyigisho za Yesu Kristo.”

Iyi nkuru dukesha “Christian headlines.com” ivuga ko muri iki cyumweru gishize Ligon Duncan, umuyobozi wa “Reformed Theological Seminary” yashishikarije inteko ishinga amategeko ya Mississippi kumanura ibendera rya Leta ririho ubu.

Ati: Turasaba hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’igihugu cyacu guha icyubahiro ikirango cy’ibendera cyakoreshejwe mu gihe kirenga ibinyejana byinshi kugira ngo bagaragaze ko igihugu cyabo na Leta banze ubumuntu n’uburinganire. “Ibi ntibisanzwe rwose.

 

You may also like

Leave a Comment