Home Amakuru y'ibanze Abayobozi bane babakristo bagize icyo bavuga kurupfu rwa “Abu Bakr al-Baghdadi “akaba yari umuyobozi wa ISIS

Abayobozi bane babakristo bagize icyo bavuga kurupfu rwa “Abu Bakr al-Baghdadi “akaba yari umuyobozi wa ISIS

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Abayobozi bane babakristo bagize icyo bavuga kurupfu rwa Abu Bakr al-Baghdadi akaba yari umuyobozi wa ISIS.

Perezida Donald Trump ku cyumweru taliki ya 27 ukwakira 2019 mu masaha ya mu gitondo nibwo yavuze ko umuyobozi wa Islamic State(ISIS) Abu Bakr al-Baghdadi yapfiriye mu bikorwa by’igisirikara cy’ubwongereza ubwo yabagabaga igitero cyo kwica no gutera igisasu aho abo basirikare baribari.

Donald Trump yakomeje asobanura ko nta musirikare numwe wigeze apfira muri icyo gitero, ahubwo umubare munini w’abarwanyi ba Baghdadi ndetse n’abamufashaga bose bapfanye nawe. Baghdadi yapfuye ubwo yaramaze kwiruka ahungira mu buvumo bwari hafi aho, arimo asakuza cyane arira inzira zose. Baghdadi ageze muri ubwo buvumo, mu gihe imbwa zacu zarimo zimushakira aho yarari, yahise afata umupira yari yambaye arawutwika, yiyicana na bana batatu bari kumwe nawe.

Umubiri we wari wangijwe n’iturika ryabereye muri ubwo buvumo, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko iryo turika ryabaye, ariwe ubwe warigizemo uruhare.

Al-Baghdadi yatangiye kuyobora Islamic State izwi ku izina rya ISIS muri 2010. Kuva aho atangiriye kuyobora, itsinda rye ryakomeje kugenda ryongera ibikorwa byo guteza umutekano mucye muduce two mu burasirazuba bwo hagati.

ISIS yakomeje kumenyekana mu bikorwa byayo byo guhohotera ndetse no gutera ibisasu muduce dutandukanye, harimo n’ubugizi bwanabi bwo kwica bwagiye bugaragazwa.

Hano hari ibyo abayobozi bane babakristo bo muri Amerika bavuze kurupfu rwumuyobozi wa Islamic State.

Franklin Graham

Franklin Graham, akaba umuyobozi wa Billy Graham Evangelistic Association, yishimiye urupfu rw’umuyobozi wa ISIS

Mu byo yatangaje kurukuta rwe rwa Facebook, Graham yashimiye peresida Donald Trump kuba ari gukomeza ubushobozi bwe mu kurwanya abanzi b’igihugu cyabo bagiye batwara ubuzima bwa benshi.

Graham yavuze ko ari ingenzi ko bajya basengera abasirikare babo bemera gushyira ubuzima bwabo mukaga kugira ngo babarinde ndetse bakarinda n’ibindi bihugu.

Yakomeje agira ati “ Ndashima Imana cyane kubw’abitanze muri uru rugamba rutari rworoshye kandi hakaba ntamusirikare wacu numwe wigeze yicwa.”

Shane Claiborne

Shane Claiborne, akaba umwanditsi wa Gikristo muri Amerika, nawe yagize icyo avuga ku rupfu rw’umuyobozi wa Islamic State.

Kurukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Nitwakabaye twishimira urupfu,”yakomeje avuga kumurongo wo mu isezerano rya kera uvuga kutishimira  urupfu rwabanzi bawe, cyangwa ngo wishimire ko umwanzi wawe yaguye.

Mark Tooley

Mark Tooley, akaba perezida wa IRD (Institute on Religion and Democracy) nawe yishimangiye avuga ko kwishimira urupfu rw’umuyobozi wa ISIS byari bikenewe nkuko byatangajwe na Providence Magazine kuwa mbere.

Tooley yanditse agira ati “…Ese twakabaye twishimira urupfu rwabo? Tukagaragaza iby’urupfu rwabo tukabigaragariza urukiko, mu buryo bwo kurwanya ibindi byaha byabo bisa nabyo ndetse n’abandi bashobora kuza bakora ibisa nibyo bakora, Yego rwose.”

Andrew T. Walker

Andrew T-Walker, ni umuyobozi w’ubushakatsi akaba n’umuyobozi mukuru w’imyitwarire ya gikristo mu muryango witwa Ethics & Religious Liberty Commission, nawe yagize icyo avuga ku rupfu rwa Baghdadi.

Mu byo yatangaje kurukuta rwe rwa twitter ku cyumweru, yavugaga ko Leta ikomeje kugera kubyo yiyemeje gukora ndetse inabikora neza.

Andrew T-Walker yavuze no ku murongo dusanga mu baroma 13:3 uvuga ngo “Abatware si abo gutinywa, n’abakora ibyiza, keretse abakora nabi.

You may also like

Leave a Comment