Home Amakuru y'ibanze Abenshi mubanyamerika bashyigikiye ubwisanzure bwiyobokamana

Abenshi mubanyamerika bashyigikiye ubwisanzure bwiyobokamana

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Abenshi mubanyamerika bashyigikiye bikomeye ubwisanzure n’uburenganzira bw’amadini nubwo  bigaragara ko bamwe bacyifitemo ivangura.

Inkuru dukesha urubuga rwa Christian post yavuze ko  biturutse   kuri raporo yahawe na [Becket Fund for Religious Freedom]  , umuryango udaharanira inyungu uteza imbere inyungu za rubanda bashyizeho isomo rishya rikubiyemo  amategeko arengera ubwisanzure,  kwishyira  ukizana kw’imyemerere itandukanye y’amadini

Amakuru mashya yagaragajwe nishyirwaho ry’umuryango Becket udaharanira inyungu kandi ushyira imbere ubwisanzure bw’imyemerere y’amadini atandukanye imbonerahamwe  igaragaza ubwisanzure bw’iyobokamana muri America,  igenzura ryakorewe kubanyamerika rigaragaza ko uko byahoze byahindutse aho benshi mu Banyamerica bashyigikiye imyemerere ya buri wese  mu kazi aho akora cyangwa mu buzima bwa buri munsi niyo yarwanywa cyangwa ntibashyigikirwe

Mu makuru yagaragajwe nuyu muryango mu bushakashatsi bwabo bw’ambere bugaragaza ko gushyigikira ubwisanzure bw’iyobokamana  byahagaritse intambara zishingiye ku muco. Nyuma y’imyaka yakozwemo ubukangurambaga bwo gushyigikira ubwisanzure bw’amadini hakoreshejwe uburyo butandukanye nk’ibiganirompaka.

Aho ababishyigikiraga nabatarabishyigikiraga banganaga 50 kuri 50   ariko ubu imbonerahamwe ya makuru  dukesha itanganzo ry’umuryango Becket yatangarije urubuga rwa Christian post, igaragaza ko ubu abashyigikiye ubwisanzure bwamadini ari 67%.

Mu itangazo ryabo bahaye Christian post  ryagiraga riti:’’ushingiye ku bipimo twabonye uburyo rubanda bashyigikiye ubwisanzure bw’amadini  busaga 70% mu bintu byose,byagaragaye ko  isomo ryo gushyigikira ubwisanzure bw’amadini rimaze gufata  umwanya waryo nkaho ariyo ngingo y’ingenzi  mu ndangagaciro z’umuco wa Amerika.

Bakomeza bagaragaza  ko kubyigisha kandi  byagaragaraje uruhare leta yagize  mu kubegera no kubafasha mu gushyiraho umwanya wo kwigisha umuco wimyemerere,imyizerere n’imigenzereze y’amadini.

Imbonerahamwe y’ubwisanzure bw’amadini  ikubiyemo amakuru yakusanyijwe mu mwaka   2019 ni uko abantu bagera 1000 ari abantu bakuru.byagaragaye ko ari igikorwa gishyigikiwe na rubanda .Imbaga nyamwinshi harimo ni bibazo 21 nabyo byiyongera mu mbonerahamwe bizajya bibazwa buri mwaka kandi bikabazwa mu mwimerere wabyo.

Bavuze kandi ko harimo nanone n’ibindi bibazo byinyongera bitabazwe mu mbonerahamwe iyariyo yose y’ibipimo byabo kandi bizajya bihinduka umwaka ku mwaka hashingiwe ku bikorwa bazajya baba bafite,gukundwa na rubanda no gushyigikirwa bizaba buri mwaka hagati mu kwacyenda no hagati mu kwacumi.

Ayo masomo kandi yagaragaje ko nubwo ayandi masomo yashyize ahagaragara ibimenyetso byo kwiyongera  kwirondabwoko nihezwa  mu muco w’Abanyamerika mu gihe ryaje  kwemera no gufasha imyizerere nimigirire  irihasi nkiyabasikh, n’abahamya ba yehova  na bandi 80% byabasubije mu isomo  basobanuraga gushigikira  iryo somo muri rusange,abagera kuri 74%  batera inkunga aho ibikorwa bikorerwa

Niyo imigenzereze yiryo dini yaba irwanywa na bandi bantu badafite iyo myemerere 63% bashyigikiye ukwishyira no kwizana kwiyo myizerere nimigenzereze  mu buzima bwa buri munsi harimo naho bakorera .Bakomeje bagaragaza ko muri ibi bisubizo kandi bibanda no kureba imyaka y’abantu bagiye basubiza kugira ngo barebe uko abakiri bato babifata ndetse  n’abakuru uko babifata byagaragaye rero ko abakiri bato babishyigikiye kurusha abantu bakuru ibyo bigatuma bagaragaza umusaruro wibipimo byabo.

Mu nyandiko yahawe Chritian post, [Mark Rienzi],umuyobozi wa Becket yavuze ko yizeye ko imbonerahamwe ikubiyemo amakuru yimikorere yubwo bukangurambaga ko izaba igikoresho cy’agaciro  cyumvikanisha uko abanyamerika bumva ubwisanzure bw’amadini mu myaka iri imbere

Mugusoza yavuze ko Becket  imaze imyaka isaga 25 ikora ibikorwa byayo byo guharanira ubwisanzure bw’amadini,ihagararira abantu  bose n’imyizerere yabo ndetse ntibabangamire na politiki ,yagize ati:’’turi kugaragaza ikindi gikoresho cyumvikanisha ubwisanzure bwacu bwibanze imbonerahamwe ifite amakuru yose  yubwisanzure  bw’amadini izaba isoko nziza yamakuru kubatari bumva neza ubwisanzure bw’amadini.

 

 

You may also like

Leave a Comment