Home Amakuru y'ibanze Afghanistan-Ubuzima: Umubyeyi yabyariye mundege ari guhungishwa

Afghanistan-Ubuzima: Umubyeyi yabyariye mundege ari guhungishwa

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo gufatwa n’ibise ageze ku kibuga cy’indege cyo mu Budage, umubyeyi wo mu gihugu cya Afghanistan yabyariye umwana w’umukobwa mundege yarimuhungishije.

Nkuko ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere zabitangaje, ngo uwo mugore w’Umunya-Afghanistan yagiye ku bise berekeza ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Amerika cya Ramstein Air Base kiri mu Budage.

Abaganga binjiye mu ndege ubwo yari imaze kugera ku kibuga bamufasha kubyara uwo mwana bari mu gice gitwarwamo imizigo cy’indege.

Amakuru dukesha BBC gahuzamiryango avuga ko kugeza ubu Umwana na nyina bameze neza kandi bari kwitabwaho n’ibitaro biri hafi aho.

Hari aho byageze muri urwo rugendo uwo mugore wari utwite atangira kugira “ibibazo”, nkukobikubiye mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter, Bisaba ko umupilote amanura indege kugira ngo umuyaga wiyongere mu ndege, “bifasha kugumisha ibintu hamwe no kurokora ubuzima bw’umubyeyi n’umwana wari ugiye kuvuka.”

Medical support personnel from the 86th Medical Group help an Afghan mother and family off a U.S. Air Force C-17, call sign Reach 828, moments after she delivered a child aboard the aircraft upon landing at Ramstein Air Base, Germany, Aug. 21. (cont..) pic.twitter.com/wqR9dFlW1o

— Air Mobility Command (@AirMobilityCmd) August 21, 2021

Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bari hanze y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru Kabul, nyuma y’iminsi ishize aba Taliban bigaruriye igihugu, bategerereje mu bushyuhe bwinshi no mu kivunge ngo babe bagira amahirwe yo guhunga igihugu.

You may also like

Leave a Comment