Home Amakuru y'ibanze Afite ubwoba bwo gusubizwa mu gihugu cye cya Iran kubera yahinduye idini akava muri Islam akaba umukristo

Afite ubwoba bwo gusubizwa mu gihugu cye cya Iran kubera yahinduye idini akava muri Islam akaba umukristo

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umugabo w’imyaka 38 witwa REZA KARKAH wo muri Iran akaba yarageze mu bwongereza mu mwaka wa 2003 akaba yarashakanye n’umwongerezakazi witwa LEIGH RILEY, kuri ubu bakaba bafitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 4.

Reza Karkah usaba ko bamwemerera akaguma mu bwongereza kubera ko nasubizwa muri Iran bazamuhana bamuziza imyemerere ye ijyanye no kuba yarahinduye idini (ava muri Islam ajya mu idini rifite imyemerere ya Gikristu)!

Hagati aho immigration (urwego rushinzwe abanjira na abasohoka mu gihugu) yateye utwatsi ubusabe bwe bwo kumureka ngo agume mu bwongereza, bitewe n’ibibazo 150 yabajijwe ntabashe kubisubiza byose.

Umugore we Leigh Riley wavukiye ahitwa Yorkshire avuga ko igihe yahuraga na Reza Karkah bwa mbere yamubereye umuntu mwiza kandi yahinduye n’ubuzima bwe cyane. Agakomeza agira ati “none twari dufite umuryango mwiza w’umugabo n’umugore n’umwana wacu w’umukobwa none barashaka kudutandukanya!

Arakomeza agira ati “ rwose sinumva uko bizagenda ku mugabo wanjye naramuka asubijwe muri Iran, bizaba biteye ubwoba cyane!

Christian News   dukesha  aya makuru  yakomeje ivuga ko  bivugwa ko mu gihugu cya Iran bitemewe kuva mu idini ya Islam ngo ujye mu rindi dini kuko ngo bihabanye n’amategeko yabo kandi ngo bikaba bihanishwa igihano cy’urupfu.

 

You may also like

Leave a Comment