Home Amakuru y'ibanze Akaruta akandi karakamira :Umukire uyoboye “Rwanda Gospel Stars” imbarutso yo gutandukana kwa M Irené na Vestine &Dorcas

Akaruta akandi karakamira :Umukire uyoboye “Rwanda Gospel Stars” imbarutso yo gutandukana kwa M Irené na Vestine &Dorcas

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abaririmbyikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bakaba na Bamwe mu bakunzwe muri iyi njyana y’umuziki bakora, bamaze gutandukana n’uwari ushinzwe kubareberera inyungu Irené Mulindahabi uzwi nka M. Irené.

Mu itangazo ryanditswe ndetse rigashyirwa ahagaragara na M. Irené, yatangaje ko atakibareberera, avuga ko kandi ashimira abantu uburyo babakiriye muri muzika nyarwanda.

Itangazo riragira riti” dushingiye ku ntego yacu n’icyerekezo cya M. Irené Entertainment, nyuma yo gusesengura imikoranire ya M. Irené na Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bamenyerewe nka Vestine&Dorcas mu muziki. MIE yifuje kumenyesha Abakunzi bayo ndetse n’abamuzika muri rusange ko guhera tariki ya ,7 Nyakanga 2021 ibaye ihagaritse ibikorwa byose yakoranaga n’abahanzi bavuzwe haruguru ku mpamvu muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Ikinyamakuru ISEZERANO.COM kimaze kubona iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyobozi mukuru M. Irené, cyagerageje kuvugisha aba bahanzikazi ariko bavuga ko ntacyo babiziho kuko kugeza magingo aya bazi ko bafitanye imikoranire na MIE.

Nkuko Dorcas umwe muri aba bakobwa yabitangaje yagize ati “ ntacyo mbiziho nta n’amakuru mbifiteho.” Uyu muhanzikazi amaze kuvuga atyo yahise akupa telefoni ndetse ntiyongera kutuvugisha.

Ni mu gihe ku murongo wa telefoni twashatse kumenya icyo uyu munyamakuru akaba n’umunyobozi wa Entertainment , bwana Irené Mulindahabi abivugaho ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye.

Nyuma y’uko bigaragaye ko MIE itagishaka gukorana n’aba bahanzi, hari amakuru yaramaze iminsi avugwa  , ko n’ubusanzwe imikoranire yabo itari imeze neza ndetse ko ababyeyi baba bakobwa batishimiraga ukuntu Irené yafataga inyungu ,  Vestine na Dorcas  ntibagire icyo babona.

Bikavugwa ko akenshi uku kutumvikana kwabo kwaba kwaraturutse  ku ndirimbo baherutse gushyira agaragara yitwa Adonai, kuko bivugwa ko yasohotse hagaragaye ibimenyetso byerekana ko harimo utundi tuntu, turimo no kuba yarashyizwe kuri Channel itari iyaba bahanzi , ahubwo ikajya kuri channel ya MIE .

Aya makuru akomeza avuga ko YouTube channel bashyizeho iyi ndirimbo, Byahise biyizamurira abayikurikira ku rwego rwo hejuru, bigacyekwa ko ariyo mpamvu yateye ibi byose.

Hari kandi amakuru avuga ko aba bahanzikazi bashobora kuba bagiye gufatwa n’uwateguye iyi Award ya Gospel Stars, ndetse ko bishoboka ko hari ibikorwa bari gukorana n’uyu mukire . Akaruta akandi karakamira bityo bigatuma batandukana na M Irené . Tukaba twashatse kumenya  koko niba uyu muyobozi wa Rwanda Gospel Stars  bwana Aimable Nzizera abifitemo uruhare , ariko ntayafata telefone .

Bwana Aimable Nzizera , umuyobizi wa Rwanda Gospel Stars ( Photo Internet)

Vestine na Dorcas Batangiye umuziki wabo mu mwaka was 2020, aho bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa “Nahawe Ijambo” kuri YouTube channel yabo babifashijwemo na Mulindahabi Irené, ndetse iyi ndirimbo ikaba yarahise irebwa n’abarenga Miliyoni mu gihe kitageze ku mezi 3.

Kurubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga 3481 865 . Nyuma yaho gato bahise basohora iyitwa “Papa” ikurikirwa niyitwa “Adonai” arinayo bivugwa ko ari imbarutso yo gutandukana kwabo na M. Irené.

Twagerageje kuvugisha umuvandimwe wabo witwa Aline bivugwa ko ari mubazamuye ikibazo cy’uko M Irené yaba yungukira muri Vestina na Dorcas ariko terefone ye ntiyabasha gucamo .

Mu gihe kuri buri ruhande buzadutangariza byinshi  tuzabibagezaho vuba 

 

You may also like

Leave a Comment