Home Amakuru y'ibanze Aligeria-Ubuzima: Hatangiye gukorwa inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinovac

Aligeria-Ubuzima: Hatangiye gukorwa inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinovac

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Igihugu cya Algeria cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, cyatangiye gukora inkingo za covid-19 zo mu bwoko bwa Sinovac.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo guhera mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo, iki gihugu kizaba kimaze gukora inkingo zingana na miliyoni ebyiri, naho kugeza mu Ukuboza hakazaba hamaze gukorwa inkingo miliyoni eshatu, mu gihe guhera muri Mutarama umwaka utaha wa 2022, bafite intego yo kujya basohora doze miliyoni eshanu buri kwezi.

Uburyo bwo kuzikora Algérie izabufashwamo n’Ikigo cyayo cyitwa Saidal gisanzwe gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’u Bushinwa nk’igihugu urwo rukingo rwavumburiwemo.

Kuba inkingo za COVID-19 zigiye gukorerwa imbere mu gihugu, Algérie ibyitezeho kwihutisha ibikorwa by’ikingira ku baturage bayo n’Abanyafurika muri rusange.

Uretse Sinovac, icyo gihugu kiritegura gutangira gukora n’inkingo zo mu bwoko bwa Sputnik V mu mpera z’uyu mwaka ku bufatanye n’u Burusiya bwaruvumbuye.

Algérie ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika gitangiye gukora inkingo za Covid-19 nyuma ya Afurika y’Epfo ikorerwamo iza Johnson & Johnson. Muri Maroc, Nigeria, Misiri na Sénégal naho imyiteguro yo gutangira kuzikora irarimbanyije.

You may also like

Leave a Comment