Home Amakuru y'ibanze Aloys Dusengimana ati :”Nyuma yuko ADEPR ikuye imiryango y’abanyeshuri bayo biga muri za kaminuza muri ONAP ,turatekereza icyerekezo gishya cy’uyu muryango(soma birambuye)

Aloys Dusengimana ati :”Nyuma yuko ADEPR ikuye imiryango y’abanyeshuri bayo biga muri za kaminuza muri ONAP ,turatekereza icyerekezo gishya cy’uyu muryango(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuyobozi wa ONAP(Organisation National des Academiciens Pantecotistes)Dusengimana Aloys aratangaza ko nyuma yuko itorero ADEPR rikuye imiryango y’abanyeshuri bo muri za kaminuza basengera muri iri torero (CEP) muri ONAP,ubu bari gutekereza icyerekezo gishya cy’uyu muryango.

Mu kiganiro Uyu muyobozi Aloys Dusengimana yagiranye n’umunyamakuru w’isezerano.com,yasobanuye neza uko ishami ry’ADEPR ryari risanzwe rikorana na ONAP,ubu ryashyize za CEP mu nshingano zayo.

Yagize ati:”Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018,tubisabwe n’abayobozi bakuru b’itorero ADEPR,CEP zashyizwe mu maboko ya Aumenerie(service ikorera muri ADEPR yari isanzwe ikorana na ONAP),hanyuma ONAP isabwa guhindura icyerekezo ikaba Forum ihuje abarangije muri za kaminuza(aba posts cepiens) “.

“Twarabyakiriye nubwo atari amahitamo yacu,gusa dutekereza ko babidusabye bafite impamvu yumvikana.Ubu rero tukaba turi mu rugendo rwo gutekereza uko twarema icyerekezo gishya cy’umuryango”.

Umuryango wa ONAP wavutse mu mwaka wa 2003,nk’ihuriro ry’imiryango y’abapantekote ikorera muri kaminuza(CEP),kugera ku mpera z’umwaka wa 2018 wahuzaga CEP 43,ndetse n’abaposte bagiye bazirangizamo.

You may also like

Leave a Comment