Home Amakuru y'ibanze (Amafoto) Bimwe mubikekwa byatumye Igitaramo cya Kingdom of God Ministries, kirangwa n’ubwitabire buke.

(Amafoto) Bimwe mubikekwa byatumye Igitaramo cya Kingdom of God Ministries, kirangwa n’ubwitabire buke.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ku cyumweru taliki 12 Gicurasi 2019, mu ihema rya  Camp Kigali  habaye igitaramo  cyateguwe n’itsinda rya Kingdom of God Ministries. Ni igitaramo kimaze igihe kitari gito kimenyekanishwa kuko batangiye kuvuga ko bari kugitegura guhera muri Mutarama.

Iki gitaramo cyo kumurika Album cyiswe Victorious , cyari giteganijwe gutangira saa kumi  16h00pm , ariko siko nyamara byagenze kuko cyatangiye gikerewe isaha n’iminota mirongo ine n’itatu. Cyatangijwe n’isengesho ryari riyobowe na Mc wari uyoboye igitaramo.

Iyo urebye neza birashoboka ko habayemo gutegereza abantu , kuko byageze saa 17h00pm.Ugenekereje muri sale harimo abantu batarenze 300,kuko mu myiteguro byabonekaga ko imyitegura yari yarangiye neza . Atari kwa kundi  usanga bakigerageza ibyuma .

N’abahanzi bari bateganyijwe bari bahageze kare kuko Bosco Nshuti yahageze saa kumi n’iminota icumi, Arsen Tuyi saa kumi n’igice yari yahageze , na Army Ministry nayo yari yahasesekaye ,uwari utarahagera yari Pasiteri Bugembe.

Ku isaha ya 18h00 pm abantu bari bagerageje kwiyongera kuko byibuze bari bageze kuri 500, Mc yahise ahamagara Arsen Tuyi ku rubyiniro. Ku isaha ya 18h 29 pm ,uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ijwi rye  ryiza , indirmbo nziza yashimishije  benshi ,kuko yatangiriye ku ndirimbo yitwa Icyaremwe Gishya. ndetse akomerezaho n’izindi ndirimbo ze , yasoje atumiye abantu mu gitaramo afite mu kwezi kwa gatandatu , asoza saa 18h50pm bivuze ko yaririmbye byibuze iminota mirongo tatu.

Umuhanzi Arsen Tuyi, mu ndirimbo Icyaremwe Gishya.

Iyi n’inkweto ya Arsen Tuyi yari yambaye.

Byamurenze azamura amaboko.

Ku isaha ya 18h55 pm nibwo Alarms Ministries yageze ku rubyiniro yakoze uko ishoboye kose kugirango ishimishe abitabiriye , iri tsinda ryarangije kuririmba saa 19h25pm .

 

Umuryango wa Riza witabiriye igitaramo.

Hakurikiyeho Liza Kamikazi wishimiwe cyane , byagaragariye amaso ya benshi ko bari bafite inyota yo kumubona aririmba indirimbo ziramya Imana.  Atangirira ku ndirimbo y’umuhanzi Sinach , iyi ndirimbo yanyuze imitima ya benshi. Akomerezaho  indirimbo ze zitandukanye , agacishamo no kuvuga ibyiza byo kuririmba indirimbo zo kuramya Imana.

Umuhanzi Riza Kamikazi ageze ari kuririmba.

Kubera kunyurwa yahisemo gukubita ameza.

Saa 19h20pm nibwo Bosco Nshuti yahamagawe , abitabiriye igitaramo bagaragaje umutuzo ukomeye , kuko bose bari bicaye , bitandukanye cyane no mu gihe Riza Kamikazi yari ari ku rubyiniro. Bosco nshuti yaririmbye indirimbo ze zitandukanye,twavuga nk’amashimwe ……..

Abantu bari biteze kuza kubona Healing Worship Team ariko ntabwo yabashije kuhagera .Nyirizina hakurikiyeho Kingdom , nk’abageni bari bategerejwe na benshi , mu myambaro myiza cyane.  Byagaragaraga ko bahaye agaciro uyu munsi cyane kuko iyo wareba mu maso ya buri umwe wabonaga hagaragara ibyinshimo. Kutitabirwa kw’igitaramo ntabwo byabaciye imbaraga bakoze nkuko bisanzwe bateguye .

Kingdom of God Ministries yinjira ihamagawe.

Kingdom yahagurukije benshi.

Gaby Irene Kamanzi yafashe ifoto y’urwibutso.

Gaby Irene kamanzi aririmbana na Kingdom.

Reka tugaruke kubijyanye n’impamvu iki gitaramo cyaba kititabiriwe nk’ibisanzwe . Reka tugaruke inyuma gato muri Gashyantare habaye igitaramo cyateguwe Mtn aho bazanye umuhanzi wicyamamare guturuka mu gihugu cya America Doon Moon , cyaritabiriwe cyane dore ko no kwinjira byari bihenze kuko itike ya make yaguraga amafranga ibihumbi 15000frws.

Muri Werurwe hakurikiyeho igitaramo cyateguwe na Healing Worship Team , cyaritabiriwe ku bwinshi , cyabereye Rusororo mu Intare Conference Arena. Taliki 10 Werurwe 2019 habaye igitaramo cya Gentil Misigaro wari umaze imyaka myinshi atabarizwa mu Rwanda ,cyaje gikurikira igitaramo cya Healing ho iminsi itandatu gusa .

Hakurikiyeho igitaramo cya Patient Bizimana taliki 21Mata 2019 nacyo ni igitaramo cyabereye ahasanzwe habera Expo , yego abantu ntibabaye bake ariko na none abaje ntabwo aribo yari yiteze nubwo avuga ko ubwitabire bwari bwinshi, ugereranyije nabitabiriye ibitaramo byari byarahise.

Hari hatahiwe igitaramo cya Kingdom none  ibisabwa byabo babikoze neza ariko abakunzi babo barabatenguha , byatumye dufata umwanya twibaza impamvu yaba yatumye ubwitabire buba buke.Mu byukuri Kingdom ni itsinda rizwi hano mu Rwanda ndetse no hanze y’Urwanda, kandi bafite indirimbo zikunzwe .

Twagerageje kugenda tuganira n’abitabiriye igitaramo kugirango tubashe kumva ubusesenguzi bwabo ndetse nuko natwe ubwacu tubibona.Iyo urebye muri iyi minsi  hari kuba ibitaramo biri kubera rimwe kuko usanga harimo byibuze igihe cyingana n’ukwezi kumwe gusa , none wakwibaza ngo ese amafranga azava he dore ko uri gusanga bihenze.

Riza Kamikazi umwe mu baririmbye muri icyo gitaramo cyateguwe n’itsinda rya  Kingdom yagize ati :”biragoye kumenya impamvu kitabiriwe n’abantu bake,ariko ndibaza ko icyambere atari umubare w’abantu , icya mbere n’uko apuwetimeti ( Appointment ) abantu bari bafitanye n’Imana n’ukuramya Imana ntabwo rero ndi butinde cyane ku mubare , yego biragaragara ko cyititabiriwe nkuko umuntu yakabyifuje”.

Kumwanya wa mbere twasanze impamvu dukeka ko yatumye igitaramo cya Kingdom kititabirwa .

1Ibiciro amatike yaguraga.

Ntabwo babashije kwiga ku bantu kugirango batekereze ko bamaze iminsi bitabira ibitaramo bitandukanye kandi byegeranye cyane , bakabyishyura amafranga menshi.Rero byashobokaga ko bari kugabanya amafranga byashobokaga ko abantu bari kuboneka.kuko usigaye usanga amafranga atakijya munsi 5000frw .

1.Kuba nta kintu gishya cyari gutuma abantu bagira amatsiko .

Muri yi minsi usigaye usanga aya matsinda aririmba ibintu bisa , nyamara bakibwira ko abantu bakibakunze , yego aya matsinda arakunzwe ariko akwiye gutangira gushaka agashya gatuma abantu bitabira ibikorwa byabo baba bateguye .Ndemeza neza ko indirimbo zabo nubwo ari nziza ariko zimaze igihe kinini.

2.Kumenyekanisha ibikorwa bya Kingdom.

Kingdom dusanzwe tuzi, uko bakoreshaga imbaraga mu itangazamakuru ritandukanye haba ari kuri radio ,Tv, ibyandika ndetse no gukoresha Social media byaragabanyutse , nabyo byashoboka ko hari benshi batabashije kumenya iki gikorwa. Kuko ubwo twaganaga Camp Kigali twahuye na bamwe mu bantu tuzi neza ko bakunda Kingdom ,tubabajije impamvu batitabira igitaramo batubwira ko batamenye niba gihari.Kandi akenshi wasangaga bafata umwanya bakegera abantu bababwira ibikorwa byabo.

3.Gutumira abahanzi bamaze iminsi bagaragara mubitaramo bitandukanye .

Mu kiganiro umunyamakuru w’isezerano.com yagiranye n’abantu batandukanye  bari bitabiriye  igitaramo bagiye bagaruka  ku mbogamizi bakeka ko zatumye abantu bataza kureba igitaramo . Kalisa Meghan yagize ati :” njyewe naje mu gitaramo kuko n’ubusanzwe Kingdom ndabakunda haririmbamo inshuti zanjye za hafi rero niyo mpamvu nitabiriye , ariko ndatekereza ko bari bakwiye gutumira abahanzi bandi , nka Alex Dusabe , cyangwa nandi matsinda yandi adaheruka kugaragara , kuko Bosco Nshuti tumubona kenshi , Arsen nawe duheruka kumubona kandi wibuke ko ari gutegura igitaramo kandi yatubwiye ko kwinjira ari Ubuntu, rero abashaka kumureba bazategereza ejo bundi  .

Viateur yagize ati :” ntabwo na kwemeza impamvu nyirizina ariko ni ibintu bigaragara ko abantu bamaze kuruha ,kandi n’ibihe bimeze nabi kubijyanye n’umufuka”.

4.Ibitaramo byegeranye cyane.

Nta kwezi kuri kurangira hatabaye igitaramo , bityo biratuma abantu barambirwa kuko ahanini usanga haribyo bibikira bavuga ko bazajyamo .

Kingdom yagombye kuba yarabitekereje byibuze ikigiza inyuma ingengabihe yabo .cyane ko bari bagifite umwanya wo kumenyekanisha indirimbo zabo nshyashya.

5.Ibitaramo bisigaye byitabirwa n’abantu bamwe.

Akenshi abo uzasanga mu bitaramo bitandukanye ntibahinduka , ukibaza uti ese aba bantu nibo bazatunga Gospel gusa ? Birashoboka ko nabyo biri mu byatumye igitaramo cya Kingdom kititabirwa mu buryo bushimishije.

Akenshi abahanzi cyangwa amatsinda usanga arebera kuri aba bantu baturuka mu itorero rya Restauration Church kandi nyamara bano bahanzi usanga bashyigikiwe cyane nabo basengana .

6.Kuba abantu baciriritse batakibasha kwisanga mu bitaramo cyangwa se barambuwe ubushobozi.

Mu myaka ishize wasangaga ibitaramo bya Gospel byitabirwa n’ingeri zose zitandukanye none kuri ubu byabaye iby’abifite gusa , ufite amafranga make ntakibona uburenganzira bwo kuboneka mu gitaramo.

Kuko usigaye usanga utegura ibitaramo areba amafranga, kurenza kureba abaza kumva ubutumwa bwiza.Hari benshi bakunda Kingdom batabashije kubona uko baza nyamara iyo begereza abaturage igitaramo bari kubona abantu benshi cyane.

7.Amasaha igitaramo gitangirira.

Igitaramo kiratangira saa kumi, bari bakwiye kwibaza umuntu uri buturuke i Karenge cyangwa se Kinyinya araza gutaha ryari ? Niba igitaramo gitangiye saa kumi n’ebyiri  utaha ateze bisi arayikurahe, mu gihe atabasha kubona amafranga ya moto imukura mu mugi ikamugeza i Masaka, Kingdom yari ikwiye kuba yatekereje kuri aba bantu bayikunda igashyira igitaramo byibuze mu masaha ya saa munani, abantu bakabasha kubona igihe cyo gutaha, kuko urasanga kuwa mbere bafite akazi.

8.Kuba abakristo badakunda ibintu byabo.

Kingdom ni itsinda rikunda gutumirwa na mwe ubwanyu abakristo mu nsengero zitandukanye , mukabatumira mubasaba ko bazaza kubahesha umugisha , nyamara bakaza ariko babatumira bababwira ko bafite igikorwa mukwiye kubashyigikiramo bamwe muri mwe mugafunga amaso. Ibi nabyo ni bimwe mubyatumye iyi konseri ititabirwa cyane.

9. Amasaha  gitaramo gitangirira.

Igitaramo kiratangira saa kumi, bari bakwiye kwibaza umuntu uri buturuke i Karenge cyangwa se Kinyinya araza gutaha ryari ? Niba igitaramo gitangiye saa kumi n’ebyiri  utaha ateze bisi arayikurahe, mu gihe atabasha kubona amafranga ya moto imukura mu mugi ikamugeza i Masaka, Kingdom yari ikwiye kuba yatekereje kuri aba bantu bayikunda igashyira igitaramo byibuze mu masaha ya saa munani, abantu bakabasha kubona igihe cyo gutaha, kuko urasanga kuwa mbere bafite akazi.

10. Kuba abakristo badakunda ibintu byabo.

Kingdom ni itsinda rikunda gutumirwa na mwe ubwanyu abakristo mu nsengero zitandukanye , mukabatumira mubasaba ko bazaza kubahesha umugisha , nyamara bakaza ariko babatumira bababwira ko bafite igikorwa mukwiye kubashyigikiramo bamwe muri mwe mugafunga amaso. Ibi nabyo ni bimwe mubyatumye iyi konseri ititabirwa cyane.

Intebe zari zambaye ubusa.

Umuhanzi Riza Kamikazi

Pastor Bugembe mu ndirimbo ya mbere.

Yafashe umwanya agurisha DVD za Kingdom.

 

You may also like

Leave a Comment