Home Mu Mahanga Amateka y’umupasiteri Solly Mahlangu wamamaye cyane kubera indirimbo ye Wa Hamba nathi yakoze

Amateka y’umupasiteri Solly Mahlangu wamamaye cyane kubera indirimbo ye Wa Hamba nathi yakoze

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Pasiteri Solly Mahlangu yavukiye mu gihugu cy’Afrika yepfo,mu mujyi wa Johannesburg mu mwaka wa 1971,yakira agakiza akiri muto bituma anatangira umuhamagaro wo gukorera Imana akiri muto.Yatangiye ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana mu gihe yari afite imyaka 10.

Urubuga rwa Bimba rugaragaza ko I Johannesburg aho  uyu mupasiteri yakuriye,yanahakoreye ubukwe n’umugore we yakundaga cyane Khosi Mahlangu wari ufite imyaka 18,ubu bakaba bafitanye abakobwa  batatu harimo Thando,Amani na Asante.

Pasiteri Solly Mahlangu yakoreye Imana nk’umuramyi n’umunyamuziki uyobora abandi imyaka 20, birangira ari umuyobozi wa muzika mu itorero rya Fellow Victory church .Yanyuze mu bihugu by’Afurika atoza abayobozi bo kuramya mu ndirimbo.

Mu mwaka wa 1991 yaje kuba  umuririmbyi w’umunyamwuga,ajya muri studiyo aho yakoze Alubumu 4 z’indirimbo.Nyuma yaje gushinga itorero mu mujyi wa Johannesburg Tembesa ryitwa Word Praise International,ryabaye rimwe mu matorero yagize abayoboke benshi muri ako gace.

Uyu mupasiteri waje guhimba indirimbo yabaye rurangiranwa muri Afurika n’isi yitwa Wa hamba nathi,mu mwaka wa 2012 yahawe igikombe cya South Africa music Award agikesha iyi ndirimbo ye nziza.

 

 

You may also like

Leave a Comment