Home Mu Mahanga America: Umupasiteri yafashwe na polisi nyuma yo kuniga umugore we utwite

America: Umupasiteri yafashwe na polisi nyuma yo kuniga umugore we utwite

by Divine Mbabazi
0 comment

Umupasiteri w’itorero Southside Impact Church mu gace ka South Carolina muri America yafashwe na Polisi ubwo yari amaze kunigira umugore we utwite hanze y’urusengero rwe.

Urubuga Live 5 WCSC ruvuga ko Pasiteri Rashan Lamar Wilson w’imyaka 35 yafashwe na polisi aregwa icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye.

Amakuru dukesha urubuga WBTW avuga ko Pasiteri Wilson yatangiye atongana n’ umugore we, Shanaqua Genise Johnson, ubwo Johnson yari azanye abana babo babiri ngo abe abasigiye se ku rusengero rwe.

Umutangabuhamya avuga ko Johnson na Wilson bari bahagaze hanze y’imodoka ya Johnson bari gutongana ndetse bakajya hirya aho bari begereye urusengero aho atari akibasha kubabona, aribwo batangiye gutongana bikabije ndetse n’amajwi yabo asakuza cyane.”

Johnson avuga ko nyuma y’ibi, umugabo we yamwegereye, aramuniga ku buryo yabaye nk’utaye ubwenge mu gihe atabashije kumenya.”

Johnson avuga ko umugabo we amaze kumurekura yakubise umutwe hasi. Umutangabuhamya avuga ko yongeye kubona Johnson agarutse asa n’uwataye umutwe, acumbagira ndetse ava n’amaraso ku gahanga.”

Johnson amaze kugera mu modoka yahamagaye nimero ya polisi 911, ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yo kuvurwa ahita asezererwa.

Ushinzwe iperereza kubyo Wilson aregwa yagize ati, “Uregwa yagaragaje ko adaha agaciro na gake ubuzima bw’ikiremwa muntu.” Abandi bashinzwe iperereza babajijwe na bo, bavuze ko  Wilson asa n’aho ibyabaye ntacyo bimubwiye.

Wilson ngo si inshuro ya mbere afatwa na polisi. Nk’uko bitangazwa, uyu mupasiteri yafashwe inshuro nyinshi azira kutishyura indezo y’abana, gutwara imodoka akoresheje icyangombwa cyataye agaciro ndetse no guha polisi amakuru y’ibinyoma.

 

You may also like

Leave a Comment