Home Mu Mahanga Amerika: Donald Trump ntashyigikiye gukuramo inda ati : Abana bose ‘Baremwe mu Ishusho Yera y’Imana’

Amerika: Donald Trump ntashyigikiye gukuramo inda ati : Abana bose ‘Baremwe mu Ishusho Yera y’Imana’

by Divine Mbabazi
0 comment

Perezida Trump ntavuga rumwe n’abashyigikiye gukuramo inda mu mezi ya nyuma yo gutwita ndetse yashishikarije inteko ishingamategeko gusohora irindi tegeko rirengera impinja zicwa muri ubu buryo.

Urubuga rwa christianheadlines ruvuga koTrump avuze ibi nyuma yo gutangaza y’uko mu ngengo y’imari yashyizemo umushahara uzajya uhabwa ababyeyi bafashe ikiruhuko cyo kubyara babyaye mu rwego rwo kubafasha gusabana byimbitse n’abo babyaye.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump akimara gutangaza ibi, yahise anavuga byinshi bitandukanye ku ngingo yo gukuramo inda.

Yagize ati:”Ibyo igihugu cyacu cyabonye bikorwa mu minsi mike ishize bitandukanye cyane n’ibyo umuntu yakabaye akora atekereje ishusho nziza y’umubyeyi ateruye umwana we w’uruhinja”.

“Abakora amategeko mu mujyi wa New York bishimiye cyane ishyirwa hanze ry’itegeko ryemera ko abana bahuburwa mu nda zaba nyina habura igihe gito cyane ngo bavuke.Aba ni abana beza, bariho ndetse babasha kumva bakaba batazigera bahabwa amahirwe yo gusangiza isi urukundo rwabo n’inzozi zabo”.

Yakomeje agira ati:”Nanone, twagize ikibazo cya guverineri wa Virginia uvuga ko yakwica umwana ukimara kuvuka. Mu rwego rwo kurwanirira agaciro ka buri muntu, ndasaba inteko nshingamategeko gusohora itegeko rikumira gukuramo inda gukorerwa abana bashobora kumva ububabare mu nda za ba nyina.”

“Abaharanira ubuzima bw’abana bataravuka bahise bahaguruka mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ibyo Trump yavuze naho abari bashyigikiye itegeko rishya ryo gukuramo inda- harimo n’umusangiza w’amagambo Nancy Pelosi wo mu ishyaka ry’Abademocrate- baguma bicaye.

“Mureke dukorere hamwe twubake umuco uha agaciro aba abaziranenge. Kandi reka twongere dushimangire ukuri kw’ingenzi, abana bose abavutse n’abataravuka baremwe mu ishusho yera y’Imana.”

Abayobozi baharanira ko ubuzima bw’abana bataravuka bubungabungwa bagaragaje ibyishimo batewe n’ibyo Perezida Trump yavuze.Imibare yerekana ko Abanyamerika bemeranya na Trump ku birebana no gukuramo inda z’abana benda kuvuka. Igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryerekanye ko 13 ku ijana y’abanyamerika bakuze aribo bonyine bemera ko habaho gukuramo inda z’abana Babura amezi atatu ngo bavuke.

You may also like

Leave a Comment