Home Mu Mahanga Amerika: Mu gace ka Virginia hasohowe itegeko ryemerera abantu kwinjiza imbunda mu nsengero

Amerika: Mu gace ka Virginia hasohowe itegeko ryemerera abantu kwinjiza imbunda mu nsengero

by Divine Mbabazi
0 comment

Ikinyamakuru cya Christian headlines  cyatangaje ko mu cyumweru gishize, agace ka Virginia ko muri Leta Zunze Ubumwe za America kasohoye itegeko ryemerera abantu kwitwaza imbunda mu nsengero.

Iri tegeko ryasohotse rivuga ibihabanye n’ibyo itegeko ryasohowe mu gihe cy’ubukoroni ryavugaga, aho ryabuzaga abantu kwitwaza intwaro ya kirimbuzi iyo ari yo yose mu nsengero nta mpamvu ifatika kandi yumvikana.Iri tegeko rikimara gusohoka havutse impaka zikomeye mu nzego zitandukanye zirebwa na ryo.

Senateri Richard H. Black yavuze ko kwemerera abajya mu nsengero kwitwaza imbunda bizatuma babasha kwirwanaho mu gihe batewe. Senateri Black yagarutse ku bantu bagiye barasirwa mu nsengero. Aha yavuze nko mu mwaka wa 2012 ku rusengero, Sikh Temple, ndetse no muri 2015 ku rusengero rwo mu gace ka Carolina y’amajyepfo aho abantu benshi batewe bakanarasirwa muri izi nsengero zombi.

Yagize ati: “Ibi bitero byombi byahungabanije bikomeye amatorero yose. Aba bantu barasirwa mu nsengero  byoroshye kubera ko bose baba bari hagati y’intebe, kandi kwiruka ngo basohoke bikomeye. Ibi rero bituma baraswa byoroshye, ariko ubu umuntu  azajya ahitamo guhagarara gusa cyangwa kwirwanaho.”

N’ubwo Black yavuze ko iyi ari intambwe ikenewe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagana insengero, Senateri Lionell Spurill, Sr. ntiyemeranya na we ahubwo avuga ko kwitwaza imbunda mu rusengero ari ukutizera Imana.

Ati: “Zaburi 46 havuga ko Imana ari yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu. Noneho ubu iri tegeko risohotse tuvuze ko tutacyizera Imana.Twakuyeho gusenga mu mashuri… none turashaka no gukura Imana mu rusengero.  Niba hari ahantu umuntu yakwizerera Imana ni mu rusengero. Reka twishingikirize ku Mana kuri iyi ngingo. Twe kuvana Imana mu rusengero.”

Iri tegeko ritavugwaho rumwe na benshi ryanyuze imbere y’inteko ya Sena (Senate), aba repuburika (Republicans) bose batora yego n’aho abademokarate (Democrats) bose batora oya.

 

You may also like

Leave a Comment