Home Amateka Amerika:Menya ubuzima bwa Pasiteri Martin Luther King

Amerika:Menya ubuzima bwa Pasiteri Martin Luther King

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Martin Ruther King ni Umunyamerika wavukiye mu muryango w’abapasiteri muri Atlanta ku itariki 15/04/1929 apfira Memphis mu 1968.Martin Luther King yaje kubona impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza(licence) muri Tewologiya.

Ku rubuga rwa linternaute rugaragaza ko mu mwaka wa 1953, Martin Luther King yashyingiranwe n’umwarimukazi akaba n’umuririmbyi witwa Coretta,nuko aza kuba Pasteur mu mwaka wa 1954 mu itorero  ry’ababatista rya Montgomery muri Alabama.

Kubera ko muri icyo gihe hariho ivangura ry’abirabura n’abazungu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,aho abazungu batahaga agaciro abirabura.Pasiteri King yabaye impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abirabura.

   Itorwa rya Pasiteri Martin Luther King

Ku italiki ya 1/12 1955,umwirabura Rosa Parks yanze guhagurukira umuzungu muri bisi ya Montgomery bituma ahamagazwa na polisi.Icyo gihe abirabura bamaganye izo bisi zo muri uwo mujyi.Kuri uwo mugoroba nibwo  bahise batora Martin Luther King ngo abahagararire.

Mu gihe cy’umwaka kwamagana ivangura birakomeza nubwo hari hariho kubatera ubwoba,cyane cyane babutera Luther King : nko kuba barateye urugo rwe,bakanamushyira muri gereza.Ariko biza kurangira urukiko rw’ikirenga rwemeje ko iyo companyi ya bisi yakoze amakosa.

Kubera iyo nsinzi Martin Luther King  yakoranye n’abirabura bo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika y’amajyepfo bashinga akanama k’abayobozi ba gikrisito bo mu majyepfo bita SCLC,nuko atorerwa kuba umuyobozi wako.Yafashe icyemezo cyo kumenyesha abirabura bose ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo.

Nyamara Luther King byatumye ahura n’ibitero by’abamurwanya,aho yaje gushinjwa ibinyoma nuko baramufunga.Ariko ari muri gereza ,yashigikiwe n’abanyepolitike,nk’uwitwa Kennedy wasabye ko yafungurwa  mu 1963.

   Imbwirwaruhame ya Martin Luther King

Ku wa 28/8/1963 Luther king yayoboye urugendo i Washington rurebana n’umurimo no kugira uburenganzira.Imbere y’abantu 250000 yavuze ijambo ryamamaye ku izina rya “I have a dream” (mfite inzozi).Yibukije igihugu cye ko buri wese akwiye gusangira n’undi uburenganzira bungana mu butabera no mu mahoro.

Mu mwaka wa 1964 yabonye igihembo cyitiriwe Nobel nyuma yo guhura na Willy Brandt na papa Paul wa VI.Martin Luter King yarwanije ivangura ry’abirabura n’abazungu muri Amerika,gusa ubu guheza abirabura muri icyo gihugu ntago bigifite isura nk’iyicyo gihe.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment