Home Mu Mahanga Amerika:Ubuyobozi bwa perezida Trump mu bukangurambaga bwo kwemera ubutinganyi(soma birambuye)

Amerika:Ubuyobozi bwa perezida Trump mu bukangurambaga bwo kwemera ubutinganyi(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

 Leta ya Donald Trump yashyize imbaraga zidasanzwe mu bukangurambaga bugamije kwemera ubutinganyi. Ubu bukangurambaga buzayoborwa na ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika mu Budage Richard Grenell, usanzwe ari umutinganyi

Amakuru dukesha urubuga christianheadlines avuga ko imwe mu ntego y’ubu bukangurambaga ari ugushyira igitutu ku gihugu cya Iran giherutse kumanika umugabo azira kuba umutinganyi.

Umwe mu bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yagize icyo avuga kubyo Iean yakoze ati: “Bikwiye kwitonderwa kuba muri iki kinyajana cya 21, hari ibihugu bigera muri 70 bigifite amategeko ahindura ubutinganyi icyaha.”

Mu gihugu cya Iran, ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu.Ambasaderi Grenell yanditse,ko muri Iran abana bato bafite n’imyaka 9 bashobora guhabwa igihano cy’urupfu, abatinganyi b’ingimbi n’abangavu bakamanikwa ku karubanda mu rwego rwo gutera ubwoba n’abandi bose baba bakora ubutinganyi ngo batimenyekanisha.

Iran si cyo gihugu cy’abisilamu gusa kitemera ubutinganyi kuko n’ibihugu nka Saudi Arabia, United Arab Emirates, Pakistan na Afghanistan bihana ubutinganyi bidasubirwaho.

 

 

You may also like

Leave a Comment