Home Inyigisho Ari abahanuzi bararirimbye,intumwa ziraririmba na Yesu yararirimbye-Bishop Kayitare(soma birambuye)

Ari abahanuzi bararirimbye,intumwa ziraririmba na Yesu yararirimbye-Bishop Kayitare(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umukozi w’Imana Bishop Kayitare usengera mu itorero rya ADEPR yatangaje byimazeyo akamaro ko kuririmbira Imana anatanga urugero rukomeye rw’abahanuzi ,intumwa ndetse na Yesu Kristo ko nabo baririmbaga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kanama 2019,ni mu gihe uno mushumba rero aherutse kuva mu itorero yari arimo akagaruka muri ADEPR bitewe n’impamvu ze zijyanye no kubwiriza ubutumwa bwiza.

Mu kiganiro yagiranye n’Isezerano.com,Bishop Kayitare yasobanuye byimazeyo akamaro ko kuririmbira Imana mu rusengero aho yifashishije amagambo ari muri Bibiliya agaragaza imbaraga ziri mu murimo wo kuririmba.

Yagize ati:”Kuririmba bifitiye umumaro umuntu ku giti cye,muri Yakobo 5:13 haravuga ngo muri mwe niba hari ubabaye nasenge,niba hari unezerewe naririmbe.Kuririmba bwa mbere ni umurimo w’abantu banezerewe,kuririmba bigirira umumaro umuntu ku giti cye,ubusharire bukamuvamo bwamara kumushiramo akagira umumaro ku bandi”.

“Bibiliya yerekana ko no mu isezerano rya Kera baririmbaga,Dawidi iyo yaririmbaga byirukanaga imyuka mibi yabaga yateye Sawuli.Ari abahanuzi bararirimbye,intumwa zararirimbye na Yesu yararirimbye.Mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Mariko 14:22-26,Yesu igihe yatangaga igaburo ryera bamaze gusangira bararirimba”.

“Abamori bateye Abayuda Uwiteka abwira umwami ngo nashyireho umutwe w’abaririmbyi, batangiye kuririmba Uwiteka atega igico ku banzi babo basubiranamo bararangira,iyo amashimwe agose imbere y’Imana Uwiteka atega ibico abanzi bacu.Mu ijuru naho hazaba hari amakorali abiri ,korari yo mu gihe cya Mose na Korari yo mu gihe cy’umwana w’intama”.

“Kuririmba mu rusengero rero bifite akamaro k’uburyo butatu kuko icya mbere nuko imyuka mibi ihunga,icya kabiri Bizana umunezero mu nzu y’Imana,icya gatatu tuba turi kwitoza umurimo tuzakora mu ijuru”.

Bishop Kayitare yabaye umushumba w’itorero Jerusalem Temple,ubu akaba ari mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza muri ADEPR mu rwego rwo kugirango bugere kuri benshi.

 

You may also like

Leave a Comment