Home Inyigisho Ariko sindabona mu rusengero umuntu yihana ngo Imana imbabarire gukora akazi nshinzwe nabi-Pasiteri Gatanazi Justin ADEPR Nyarugenge

Ariko sindabona mu rusengero umuntu yihana ngo Imana imbabarire gukora akazi nshinzwe nabi-Pasiteri Gatanazi Justin ADEPR Nyarugenge

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Nyarugenge Pasiteri Gatanazi Justin aratangaza ko atarabona mu rusengero umuntu wihana ngo Imana imubabarire gukora akazi ashinzwe nabi kandi nacyo ari icyaha.

Ibi yabitanagaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Nzeri 2019,ni mu gihe usanga abakiristo batari bake badakunze gutekereza ko akazi bakora iyo bagatunganije neza baba bakiranukiye Imana yakabahaye.

Aganira n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Pasiteri Gatanazi Justin yavuze ko iyo uri mu kazi haba hari amasezerano wagiranye n’umukoresha wawe ko uba ugomba kuyubahiriza neza waba utabikoze utyo ukaba ukoze icyaha.

Yagize ati:”iyo uri mu kazi hari amasezerano uba waragiranye n’umukoresha,harimo ibyo umukoresha akugomba n’ibyo nawe uba ugomba umukoresha,ugomba kwita rero ku masezerano mwagiranye ugakora ibyo agusaba kuzakora,iyo utabikoze gutyo rero uba ukoze icyaha”.

“Ibyanditswe byera mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi 3:22 haravuga ngo “mbata mwumvire ba sobuja bo ku mubiri,ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana”.Ni ukuvuga ngo umuntu w’umurokore agomba kubahiriza ibiri mu masezerano iyo atabyubahirije biba ari icyaha nkuko gusambana no kwiba ari icyaha”.

Pasiteri Gatanazi yakomeje asobanura ko niba umuntu ari mu kazi atagomba gukorera ku jisho,anatangazwa n’uko nta muntu arabona mu rusengero yihana ko yakoze nabi akazi ashinzwe.

Ati:”mu gihe uri mu kazi ntugomba kuba umuntu ukorera ku jisho ngo ushyireho umwete ari uko bari kukureba ahubwo ugomba kumenya ko Imana iri mu ijuru ko ariyo ikureba kandi ko ireba ahantu hose”.

“Gukora akazi ushinzwe nabi ni icyaha ariko sindabona mu rusengero umuntu yihana ngo avuge ngo Imana imbabarire gukora akazi nshinzwe nabi,ntabwo ndabibona.Mu Rwanda hari itegeko,iyo utakoze neza ibyo ushinzwe birahanirwa ,hakazamo no gutakarizwa icyizere”.

Abahanga bavuga ko umurimo usaba imbaraga z’amaboko,ugasaba no gukoresha n’ubwenge kugirango ubone umusaruro mwiza,gutunganya akazi ushinzwe udakoreye ku jisho ni ngombwa.Intumwa Pawulo we yaravuze ngo udakora ntakarye.

You may also like

Leave a Comment