Home Amakuru y'ibanze Asomusiyo: Ntabwo Umwana yaba atuye aheza, ngo asige umubyeyi we mu icuraburindi

Asomusiyo: Ntabwo Umwana yaba atuye aheza, ngo asige umubyeyi we mu icuraburindi

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Buri tariki 15 Kanama buri mwaka, abakirisitu Gatorika bo mu Rwanda ndetse n’isi yose bizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assumption), kuri iyi nshuro wizihijwe mu byishimo byinshi cyanee ko nta minsi igera kuri itanu yari ishize insengero zongeye gufungurwa.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu munsi mukuru tariki 15 Kanama 2021, navuze ko bari mu byishimo bikomeye batewe n’uko Bikiramariya yabonye bagiye kwizihiza umunsi mukuru we, agatuma habaho gufungura insengero, nubwo atari bose babashije gutura igitambo cya misa bitewe nuko ingamba zo kwirinda corona virus zivuga ko buri rusengero rwemerewe kwakira 30% bingana n’ubushobozi bwarwo.

Akimanimpaye Emelyne ni umukirisitu usengera muri Paruwasi ya Kicukiro yagize ati” turi mu byishimo bikomeye byo kuba umubyeyi wacu Bikiramariya yarabonye agahinda twari kuzagira ko kwizihiza umunsi mukuru we w’ijyanwa mu ijuru tutari mu kiliziya, nuko atuvuganira ku mwana we none ubu twasenze ndetse twagize igitambo cy’ukarisitiya cyiza cyane.”

Habiyambere Thomas ati” nukuri twari tunyotewe kongera kuza mu misa tugateranira hamwe tugasingiza Imana by’umwihariko kuri uyu munsi wa Bikiramariya byari agahebuzo cyane. Nukuvuga ko abantu twese tutabashije kuza mu misa bitewe n’umubare w’abemererwa kwinjira mu kiliziya, ariko n’abataje bizihije uyu munsi ukomeye mu buzima bwabo by’umwihariko abakirisitu Gatorika.”

Aba bakirisitu ndetse n’abandi bavuga ko, abahakana ko Bikiramariya atagiye mu ijuru baba batarasobanukirwa kuko nta kuntu Umwana yaba yarazamutse mu ijuru ngo asige umubyeyi we mu is y’icuraburindi yuzuye umwijima.

Thomas ati” ubundi bitewe n’urukundo umubyeyi akunda Umwana we, ndetse nurwo Umwana akunda umubyeyi we, ntabwo Yezu yari kwemera ko umubyeyi we aguma mu is yuzuye umubabaro n’icurabundi kandi we yicaye aheza.”

Emelyne ati” abavuga ko atagiye mu ijuru nuko batarasobanukirwa. Ese bo iyo batekereje bumva bakwishimira kubona umubyeyi wababyaye abayeho mu buzima bubi? Abenshi iyo bafite ababyeyi baba nko mu cyaro bahangayikishwa nabo kugeza ubwo bagiye bakabazana kugira ngo babiyegereze. None se Yezu niwe wari kurekera umubyeyi we mu isi nta mujyane ngo amwiyegereze.”

Abakirisitu bizihije ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri Donacien ukuriye Karitasi Rwanda muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko abantu benshi bagiye bibaza aho Bikiramariya yaba ashyinguye, bagashaka umva ye bakayibura, nyuma baza kwicara hamwe babona ko kuba byonyine atarasamanywe icyaha, ndetse agatoranwa n’Imana kubyara umucunguzi w’isi ari kimwe mu cyatumye bizera ko yagiye mu ijuru.

Padiri avuga ko kandi umuntu wese ugerageje kwiyambaza uyu mubyeyi mu gihe cy’amage amutabara kandi akamufasha ikibazo afite kigakemuka, uyu ikaba arinayo mpamvu abenshi bakunda kuvuga ishapure yiganjemo amagambo yo kuramutsa uyu mubyeyi. Ati” iteka umubyeyi w’umugore aba ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we nubwo yaba yarananiranye bingana bite ukomeza kuba umwana we. Buriya umwana iyo akeneye ikintu runaka akakinyuza kuri mama we, aba yizeye ko uko byagenda kose kiza gukemuka.”

Umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya wizihijwe ku nshuro ya kabiri abanyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange ihanganye n’icyorezo cya Corona virus, aho abantu batabasha guteranira hamwe ari benshi nkuko byakorwaga mbere y’uko iki cyorezo kigera mu isi.

Amateka avuga ko mu batangaje bwa mbere ko Bikiramariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we harimo yohani akaba ari nawe Yezu yari yaramusigiye nk’umwana we, kuko Yohani avuga ko icyo gihe yasize uyu mubyeyi ari gutegura indabo kuko biri mu byo yakundaga, ndetse ko nta kibazo cy’uburwayi yari afite ariko aza kumusanga yapfuye. Mu gihe agitekereza icyo aza gukora ndetse agiye gutangira guhuruza abaturanyi, yumva imirindi ariko ikaba itari isanzwe, nuko umurambo we uzamurwa mu gisenge cyinzu babagamo utwarwa n’abamalayika ajyanwa mu ijuru.

Kugeza ubu hari benshi batarasobanukirwa n’ibya Bikiramariya kuko hari abakibaza impamvu hari abamwiyambaza ndetse ntibiyvishe uko yaba yarageze mu ijuru by,’umwihariko n’umubiri n’amaraso bye, Kandi akaba yarapfuye mu buryo bitunguranye.

Nta mwana wasiga uwamwibarutse mu icuraburindi.

You may also like

Leave a Comment