Home Amakuru y'ibanze Babou Melo ati:” abazitabira igitaramo cyanjye “Living Sacrifice of Worship” Imitima yabo izahembuka

Babou Melo ati:” abazitabira igitaramo cyanjye “Living Sacrifice of Worship” Imitima yabo izahembuka

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana [Babou Melo]  agiye gukora igitaramo (concert)cyo kuramya no guhimbaza Imana agamije kwamamaza Kristo binyuze mu bihangano bye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri  taliki ya 12 Ugushyingo 2019,aho akangurira abantu batandukanye kuzitabira iki gitaramo cyitwa “Living Sacrifice of Worship”.

Muri iki gitaramo,Uyu muhanzi Babou Melo  azaba ari kumwe n’abaririmbyi batandukanye bahano mu Rwanda  ,nka Danny Mutabazi muri iyi minsi  ukunzwe cyane ,Serge Iyamuremye , Arsen Tuyi na  T.L.C Drama .

Iki gitaramo kiswe [Living Sacrifice of Worship] kizaba taliki 24 Ugushyingo 2019 ku urusengero rwa Light Church ruherereye I Kabuga , guhera saa munani zuzuye.

Umwigisha azaba ari Bishop Munyaneza Amon .  kwinjira muri cyo gitaramo cyateguwe na Babou Melo ni  3000 Frw ndetse na 2000 frws kuzagura mbere y’uko umunsi ugera wacyo , abazagurira k’umuryango bazagura tick 5000frw ahiyubashye (VIP)  na  2000 frws  ahasanzwe.

Mu kiganiro  umuyobozi wa Sky Laber Gakawaya Jean de Dieu akaba ariwe umuhagarariye mukumenyekanisha iki gitaramo, yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa kabiri taliki 12 Ugushyingo 2019 ku murongo wa telephone  ,yavuze byinshi kuri iki gitaramo,anatangariza abantu ko iki gitaramo(konseri)kizaba kigamije kwamamaza izina rya Yesu.

Yagize ati :imyiteguro irarimbanyije kuko ibyo dusabwa byose twarabirangije , kandi na Babou nawe imyitozo irikugenda neza . Yakomeje yemeza ko hari agashya gahishiwe abazitabira , kandi ko bazakora Live, kuri buri muhanzi wese uzaririmba .

 

You may also like

Leave a Comment