Home Amakuru y'ibanze Bamwe mu bakirisitu barinubira kwishyuzwa amafranga mu gihe bagiye mu bwiherero bwo kurusengero

Bamwe mu bakirisitu barinubira kwishyuzwa amafranga mu gihe bagiye mu bwiherero bwo kurusengero

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Bamwe mu bakirisitu Gatorika bo muri Paruwasi zitandukanye, mu madiyosezi atandukanye, barinubira kujya mu bwiherero bwo ku kiliziya bakishyuzwa amafranga, dore ko banashingira kuyindi misanzu baba batanze irimo ituro rya buri cyumweru n’iyindi, bityo baka bifuza ko bayikoresha batishyujwe.

Nkuko bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 babivuze, ngo birababangamira cyane iyo babonye umuntu ugiye mu bwiherero byongeye bwo kuri kiliziya asengeraho yarangiza akishyuzwa amafranga, kandi hari uba yaje adafite n’urupfumuye(amafranga na make).

Mukansanga Marie Claire usengera muri Paruwasi Gatorika ya Kicukiro yagize ati” birambabaza kubona umuntu ajya mu bwiherero akishyuzwa amafranga, ese umuntu waje gusenga nta giceri na kimwe yitwaje cyangwa yanaburaye ubwo ntiyajya mu bwiherero? Nukuri niba ari isuku bashaka ko izajya ikorwa bajye bareka abakirisitu tuyikore nkuko tuyikora mu kiliziya ariko bareke kwishyuza amafranga yo mu bwiherero.”

Nduwumuremyi Gratien ni umukirisitu wo muri Paruwasi ya Regina Pacis yagize ati” yego isuku iba ikenewe mu bwiherero ariko nanone ntabwo kwishyuza umuntu ugiyemo aribyo. Hari ama centrale nama Paruwasi akunda kwishyuza abantu bagiye mu bwiherero rwose. Ngaho reba nk’umubyeyi ufite Abana atanu bato, bagashaka kujya mu bwiherero wenda afite igiceri 100 gusa, kandi asabwa 50frw cyangwa 100frw kuri buri mwana, urumva ko yaba asebye. Babitekerezeho bihinduke pe.

Nubwo hari ababyinubira, hari abavuga ko ayo mafranga ari ngombwa kuko ariyo yishyurwa abakora amasuku yo muri ubwo bwiherero kandi akagurwamo n’ibikoresho bizajya byifashishwa muri bwo. Bavuga kandi ko ari abakirisitu babyisabiye kuko babonaga babangamirwa no gukora amasuku muri ubwo bwiherero buba bwandujwe n’abantu benshi.

Gusa nubwo hari abashimangira ko bikwiye, hari abavuga ko nubwo byaba yarasabwe n’abakirisitu atari bose kuko hari abaciye bugufi batishoboye kandi bashobora no kujya bakora amasuku muri ubwo bwiherero, mu gihe bari mu masuku yo ku kiliziya asanzwe ariko hatabayeho kwishyuzwa amafranga ahantu nkahariya hafatwa nko kubutaka butagatifu.

Ibi kandi babivuga bashingiye ku bukungu butifashe neza, by’umwihariko muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Corona virus, kuko hari abasigaye basiba gusenga kubera gutekereza amafranga yo mu bwiherero batabasha kubona kandi bakeneye no gutunga imiryango yabo.

Marie Claire ati” Oya muvandi ahubwo iyo ufashe urugendo ukwiye kwitegura nabyo ugateganya ko urabikenera,gusa ntibikwiye kwishyuza serivisi nkiyo ku kiliziya kuyigurisha ntibikwiye. Ubwo bivuze ko utifite cyangwa se ukennye utasenga? Oya bikwiye guhinduka kuko iyo si serivisi yo kugurishwa by’umwihariko mu bihe nkibi bya Covid-19 ubukungu butifashe neza, badufashe.

Akomeza agira ati”Nyine niyo umuntu azanye 500 yo gutura bisaba ngo uyavunjishe kuko utaza kuyatura yose kuko iyo wazanye n’umwana agashaka kujya muri toilet agutunguye uramwara.

Bavuga ko kugira ngo winjire mu bwiherero bisaba kuba ufite 50frw cyangwa 100frw.

Hari kandi n’abavuga ko nubwo ubuyobozi bwa Central zabo bubafasha kwishyura umuntu ukora amasuku mu bwiherero, biramutse bidakozwe bakishyuza amafranga ayo ariyo yose  benshi batajya bayatanga kuko abantu bose batishoboye kuburyo ayo yari kugura inyanya ayatanga kugira ngo ajye mu bwiherero.

Bati”Ntekereza ko impamvu bidakorwa ari ubuyobozi bwiza bwacu muri central,  on fait nubwo batishyuza udufasha murwego rw’isuku unona ko arabikora umunsi Ku wundi, ntekereza ko ubuyobozi bwacu bubifashamo abakristu mugihe ntekereza ko ayo banakwaka ayo ari yo yose ataboneka.”

Gusa ibi bivugwa n’aba bakirisitu, hari abayobozi babihakana bavuga ko batazi aho bibera by’umwihariko abayobora amasentarari atandukanye atagira iyo gahunda yo kwisyuza abagiye mu bwiherero.

Urinzwenimana Clement ni umuyobozi wa Central Busanza, avuga ko we aho ayobora ibyo bitahaba kuko hari umuntu ushinzwe amasuku kandi akaba yishyurwa na Central.

Clement yagize ati” ibi se bibera he? Ntabwo mbizi rwose! Twebwe muri Central yacu ntabwo twishyuza iyo Serivisi”.

Bavuga ko ntawanze isuku aho ku nsengero na za Kiliziya ariko nanone bamwe basanga ari ugukabya kwishyuzwa; ituro ry’umwaka, ituro ry’umuryango remezo, ituro rya batisimu n’andi masakaramentu, ituro ryo kubaka kiliziya (hamwe na hamwe), ahandi hakiyongeraho no kwishyuzwa ubwiherero mu gihe bakeneye kwitunganya bari aha ku Kiliziya.

Ubwiherero rusange ahenshi hahurira imbaga burishyuzwa kuko nta wuba waragize uruhare mu kubwubaka no kubukorera isuku, ariko ku kiliziya zimwe na zimwe usanga abakilistu bamwe bibaza impamvu bishyuzwa ibyo bagizemo uruhare mu kubaka mu maturo yabo, bakaba bifuza ko byahinduka cyane muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Corona virus.

Basaba ko amafranga bishyuzwa yakurwaho.

You may also like

Leave a Comment