Home Amakuru y'ibanze Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagumiwe abandi bakishyingira, kubera ikibazo cyo kudahuza amadini

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bagumiwe abandi bakishyingira, kubera ikibazo cyo kudahuza amadini

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Hari urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye, ruvuga ko rwabuze uko rushyingirwa nyuma y’uko hafashwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona virus zirimo no kudakoresha Pisine, bityo bikaba bituma batabasha kubatizwa ngo babone kwemererwa gusezerana, bakaba bavuga ko bamwe muri bo bagiye kugumirwa, abandi bakaba baratangiye kwishyingira.

Mu Rwanda hari amadini n’amatorero bitandukanye  kandi usanga buri dini n’itorero bigiye bifite amahame atandukanye, ariko hari ibyo baba bahuriyeho nko kuba igihe umusore n’umukobwa bagiye gusezerana imbere y’Imana bagomba kuba bahuje idini.

Ibi byari bisanzwe bisa n’ibyoroshye kubera ko iyo umuntu yakundanaga n’undi  badahuje idini byabaga bisaba ko bumvikana aho basezeranira hakagira uhindura agasanga undi aho asengera agakurikiza amategeko n’amabwiriza y’iryo dini nyuma akabona kwemererwa gusezeranira muri iryo dini.

Amwe mu mabwiriza abanyamadini baba bakwiye gukurikiza kugirango wemerwe muri yo harimo nko  kuba warabatijwe, aya madini kandi ntago ahuje uburyo bwo kubatizamo kuko hari ababatiza umubatizo wo mu mazi menshi ndetse n’ababatiza umubatizo wo   kugahanga.

Muri iki gihe isi  yugarijwe n’icyorezo cya Covid -19 ndetse n’u Rwanda rurimo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo hafashwe ingamba z’itandukanye harimo no kuba gukoresha za pisine bitemewe ndetse ubwo hakazamo no kuba umubatizo wo mu mazi menshi udashobora kwemerwa.

Abasengera mu madini abatiza mu mazi menshi, babuze uko basezerana.

Ibi bishimangirwa n’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye ruvuga ko rwabuze uko rusezerana bitewe nuko gukoresha Pisine bitemewe ndetse bikaba byaraburijemo umubatizo wo mu mazi menshi, none bamwe muri bo bakaba batangiye kugumirwa, abananiwe kwihangana bakishyingira bitemewe n’itorero.

Nkuko bamwe mu baganiriye n’ikiyamakuru ISEZERANO babitangaje, bavuga ko bari gushaka abagore n’abagabo batashimye, ndetse abadasha gushakana n’abo batishimiye bakaba batangiye kugumirwa bitewe nuko baba babona abo bakunda batabona uko basezerana badahuje idini, mu gihe baba basanze bibasaba guhindura ngo babatizwe muri ayo madini abatiza mu mazi  menshi, bityo bikabatera kuzana abo basanzwe bahuje idini ariko hari abo bakundaga cyane bagatandukanywa no kuba badahuje idini ndetse ko abandi bahitamo kwishyingira bigatuma bahagarikwa mu matorero bityo bakabona ko bibangamye cyane.

Uyu mukobwa utashatse ko imyirondoro ye itangazwa tukamuha izina rya Muragijemaliya Denise, avuga ko yabuze uko asezerana n’uwo yakunze kubera ikibazo cyo kudahuza idini no kutabona uko abatizwa.

Ati” ikibazo cy’amadini muri iki gihe kiradukomereye cyane ubu njye nsengera mu idini ya Gaturika ariko umusore dukundana asengera mu ba Metodisite  nabuze uko nasezerana nawe kuko nashatse kumusangayo biranga kubera n’ubundi sinasezerana nawe ntabatijwe kuko kubatiza mu mazi menshi  bitemewe, ubu imyaka iri kunsiga kuko ubu ndimo kubarirwa mu bagumiwe kubera iyo mpamvu.”

Kuri ubu hari abatangiye kwishyingira, kubera kubura uko basezerana.

Denise akomeza asaba abakuru b’amadini kubashakira umuti w’iki kibazo, kubera ko byazagira ingaruka ahazaza habo.

Ati”Ndasaba abakuru bakuriye amadini n’amatorero kudushakira umuti w’iki kibazo dufite kuko kitabonewe umuti twajya tugumirwa cyangwa tukijyana(kwishyingira) ndetse bikazatugiraho ingaruka mbi mu gihe kizaza mu ngo zacu.”

Ibi bivugwa na Denise kandi bigarukwaho na Mukamana Daphrose usengera mu itorero rya ADEPR  paruwase  Ruli avuga ko yahuye n’iki kibazo ndetse bikamuviramo kwishyingira, akabona n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko ndetse akaba asaba ababishinjwe ko bashyiraho uburyo abantu bajya basezerana batagombye guhindura amadini.

Ati ” iki kibazo cyo kuba amadini abatiza mumazi menshi atari kubatiza cyangizeho ingaruka zikomeye kubera ko umugabo wanjye ntabwo yari asanzwe ari umurokore yari yajemo kugira ngo tubone uko dusezerana, ariko nyuma arabireka kubera kubatiza bitemewe, ibyo rero byatumye twishyingira tubana mu buryo butemewe n’itorero. Njyewe icyo nasaba abakuriye amadini n’amatorero, bashyiraho uburyo mpuza matorero kuburyo nko muri iki gihe umubatizo utemewe, abantu bajya basezerana hatabayeho guhindura amadini, mu gihe ubukwe bwaba bwemewe.”

Twizerimana Afrodis(izina twamuhahe) ati” njyewe nashatse umugore ntakundaga cyane kandi hari uwo nakundaga cyane twatqnukanyijwe no kubura uko abatizwa, kandi naringeze igihe cyo gushaka sinagombaga gukomeza gutegereza igihe Covid-19 izarangirira, mpitamo gushaka uwo duhuje idini.”

Aba bantu bose bahuriza kukuba iki kibazo kiramutse kitavugutiwe umuti, gatanya zakwiyongera cyane ko benshi muri bi baba barashakanye badakundana ahubwo ari ukugira ngo bagaragare neza ko bashinze umuryango, ariko bakaba batishimiranye, bityo bakaba basaba ko mu gihe ubukwe bwakongera gukomorerwa, abanyamadini bazicara hamwe bagashaka igisubizo cy’iki kibazo.

Gusa nubwo uru rubyiruko rugaragaza ikibazo ndetse n’imbogamizi rwahuye nazo kubera icyorezo cya Corona virus, bamwe mu bayobozi b’amatorero ntibabiha agaciro kuko babica kuruhande bavuga ko bakwiye kwihangana bagategereza igihe umubatizo uzongera kwemerwa.

Nkuko Umuvugizi w’itorero ADEPR mu Rwanda Pasiteri Isaie Ndayizeye, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano, avuga ko Covid – 19 itagakwiye gutuma umuntu abana n’undi adashaka cyangwa ngo yishyingire ndetse we akaba atiyumvisha ukuntu umuntu abura uwo babana kandi munsengero huzuyemo abasore n’inkumi.

Ati” kuba hari abantu bavuga ko babura abo bashakana cyangwa babana n’abo batishimiye byaba ari ibitekerezo abantu bagira byihariye, ntabwo Corona yatuma abantu babana n’abo badashaka, ariko se abagabo n’abagore babura bate kandi mu nsengero harimo abasore n’inkumi? Corona ni ikibazo kiriho kandi tugomba kuyirinda, ahubwo abantu bagakwiye kwibaza ngo ni gute twagakwiye kwihanganira ibihe bidasanzwe turimo?”

Pasiteri Isaie Ndayizeye umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda.

Pasiteri akomeza agira inama abakirisitu ko igihe habayeho icyifuzo ku muntu kihariye yajya yegera ubuyobozi bw’itorero bukamugira Inama, aho kubishyira mu itangazamakuru cyangwa ku se ngo babishyire ku karubanda.

Ati” igihe hariho abafite ibyifuzo by’umwihariko mu itorero iryo ariryo ryose basengeramo, bajye begera ubuyobozi bwabo bubagire inama aho kubishyira mu itangazamakuru cyangwa ku karubanda. Naho ibyo kuba habaho gatanya keretse umuntu ashatse atabitekerejeho.”

Uyu muvugizi kandi agira abantu inama ko icyorezo cya corona cyaje gitunguranye kandi abantu bagomba kukirinda kuko ubuzima aricyo gishoro gikomeye, Kandi ko iki cyorezo cyagize ingaruka impande zose yaba mu mishinga no mubindi,  ari nayo mpamvu hari ibikorwa bitemewe, kuruhande rw’amatorero naho umubatizo utemewe, gusa avuga ko abizera bashya bo bahari bakomeza gutegurwa kugeza igihe icyorezo kizagenza make umubatizo ukemerwa bakabatizwa.

Photo from Internet.

 

You may also like

Leave a Comment