Home Inyigisho Bibiliya :Ubusobanuro bw’intambara ya Herimagedoni ivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe n’uburyo tudakwiye kwihambira cyane kuri iki gitabo-Impuguke mu ijambo ry’Imana(soma birambuye)

Bibiliya :Ubusobanuro bw’intambara ya Herimagedoni ivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe n’uburyo tudakwiye kwihambira cyane kuri iki gitabo-Impuguke mu ijambo ry’Imana(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Impuguke mu ijambo ry’Imana  Ntibayizi Samuel yatanze ubusobanuro bw’Intambara ya Herimagedoni ivugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe bamwe bagenda bayitangaho ubusobanuro budafite aho buhuriye n’ukuri.

Ibi yabivuze kuri uyu wa mbere taliki ya mbere Mata 2019,mu rwego rwo kugirango abantu barusheho gusobanukirwa n’amagambo y’Imana dusanga mu gitabo cya Bibiliya ,umuntu atapfa kumva uko yiboneye kose kubera ubuhanga buyarimo.

Mu kiganiro Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com ,yavuze ku buryo burambuye kuri iyi ntambara ya Herimagedoni bavugako izatsembaho Satani n’abayoboke be.

Yagize ati :”amadini amwe asobanura ibyago by’imperuka y’isi ndetse no kurimbuka kw’abanyabyaha,banasobanura  igihe cy’imyaka 1000 Kristo azima ingoma ye ku isi.Banasobanura kandi iby’intambara ikomeye dusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe 16 :16,iyi ntambara ikazabera i Herimagedoni maze Imana igatsembaho Satani n’abamuyobotse”.

“Ubutumwa nyamukuru mu idini ryitwa Abahamya ba Yehova bashatse kugeza ku bantu kuva ryatangira ni ukumenyesha abari mu isi ko Imana izarimbura isi mbi maze Kristo akaza ku isi gutegeka isi nshya.Ngurwo urugamba rw’i herimagedoni nkuko Abahamya ba Yehova babitekereza”.

Ese koko ubu busobanuro ni bwo ?

“Impuguke mu ijambo ry’Imana iti:Mu Ruheburayo “Har Magido”  ,bisobanurwa umusozi wa Magido.Uyu musozi ukaba uriho kandi uzwi neza,uherereye mu mujyi wa Magido wo mu kibaya cyo muri Palestina munsi y’umusozi wa Karumeli aho umuhanuzi Eliya yiciye abahanuzi ba Baali 450″.

“Ibyanditswe byera byo mu isezerano rya kera bitubwira iby’intambara yabereye muri aka gace ikagwamo abantu benshi  barimo n’umwami Yosiya wubahaga Imana cyane,aka gace kamenetsemo amaraso menshi cyane.Nyamara kandi mu bayuda ijambo  Hermagedoni risobanura ku buryo bwimbitse icyunamo,wasoma ubundi busobanuro buri mu gitabo  cy’umuhanuzi Zakariya 12 :11-14”.

“Muri iki gitabo cya Zakariya haragira hati :”uwo munsi i Yerusalemu  bazaboroga cyane nkuko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cy’i Megido kandi igihugu kizaboroga  umuryango wose ukwawo,umuryango w’inzu ya Dawidi ukwawo n’abagore babo ukwabo,umuryango w’inzu ya Nathani ukwawo n’abagore babo ukwabo…”. Ugasanga ubu busobanuro butwereka ko ibyo intumwa Yohani yanditse  ku rugamba rw’i Herimagedoni  ari ikigereranyo gusa cy’ibizaba kubera ko iyi ntambara yamaze kubera muri kariya gace”.

“Aha ndihanangiriza abasomyi ba Bibiliya,nibareke kwihambira kubivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe inyuguti ku nyuguti .Igitabo cy’Ibyahishuwe ndetse n’icya Daniel bikoresha ibigereranyo (imvugo isobanura ibindi bintu).Twitondere abasobanura igitabo cy’ibyahishuwe kuko basiga abantu mu gihirahiro bikaba byatuma barimbuka”.

“Mu gusobanura iyi ntambara ya Herimagedoni abantu ntibahwemye gutangaza igihe izabera.Abahamya ba Yehova bagiye begezayo uyu munsi,uwashinze iri dini ariwe Karoli Ruseli yari yavuze ko uru rugamba ruzaba  kuwa 1/ugushyingo 1914,naho Yozefu Franklini Rutherford wamusimbuye awushyira  kuya 26/3/1918.Mu mwaka wa 1925 uyu  Franklini yatangaje ko  ibikomangoma ,abami n’abakurambere bagombaga kuba baragaruwe ku isi.Naho uwamusimbuye witwaga Nathani-Homer atangaza ko uru rugamba ruzatsembaho isi  y’ibyaha ruzaba  mu mwaka wa 2000”.

“Nkuko mubizi mu mwaka wa 2000 ntabwo uru rugamba rwabayeho.Ngaho nawe iyumvire uburyo kwihambira ku bivugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe bigoye iyo ugisobanuye inyuguti ku yindi “!

Ibyo intumwa Yohana yerekewe mu kirwa cy’i Patimo bisobanura ibindi kandi na Yesu ubwe yivugiye ko tudashobora kumenya umunsi cyangwa igihe azazira ,adusaba guhora turi maso tumwiteguye.

 

 

 

You may also like

1 comment

next August 18, 2019 - 9:58 am

I simply want to tell you that I am new to blogging and site-building and seriously enjoyed this web-site. Almost certainly I’m going to bookmark your blog . You definitely come with wonderful articles. Thanks a lot for sharing with us your blog.

Reply

Leave a Comment