Home Inyigisho Bibiliya:Impamvu ikomeye yatumye intumwa Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto urwandiko rwa mbere- Ntibayizi Samuel(asoma birambuye)

Bibiliya:Impamvu ikomeye yatumye intumwa Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto urwandiko rwa mbere- Ntibayizi Samuel(asoma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yavuze impamvu ikomeye yateye intumwa Pawulo kwandikira itorero ry’Abakorinto urwandiko rwa mbere dusanga mu gitabo cya Bibiliya.

Uru rwandiko rwanditswe ahayinga mu mwaka wa 55 nyuma y’ivuka rya Yesu,rwandikwa na pawulo icyo gihe akaba yarabaga mu itorero rya Efeso aho yari amaze imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu abwiriza ubutumwa.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,Bwana Samuel Ntibayizi  yatangaje impamvu nyamukuru yatumye uyu mukozi w’Imana Pawulo afata umwanzuro wo kwandika runo rwandiko rwa mbere rwandikiwe Abakorinto.

Yagize ati:”itorero ry’i Korinto ryari ryaracitsemo ibice kubera kuyoborwa n’abashumba batandukanye kandi badahuje imyumvire.Mu bashumba bariyoboye harimo Pawulo,hakaba Apolo ndetse na Petero.Aba bayobozi bakaba bari bafite imyumvire itandukanye bityo buri wese akayobora uko abyumva”.

Bimwe mu bibazo byari mu itorero ry’i Korinto

“Mu itorero ry’i Korinto hari intonganya z’urudaca hagati mu banyetorero cyane cyane kubera ibibazo by’imiziririzo nko kurya inyama zaterekejwe,ibijyanye n’imisatsi y’abagore,kubana kw’abashyingiranywe n’ibindi”.

“Hari n’ikindi kibazo gikomeye kijyanye n’imikoreshereze y’impano z’Umwuka wera zari zarateje ubuyobe bukomeye.Ibi byatumye abakiristo bo mu itorero ry’i Korinto bafata umwanzuro wo kwandikira intumwa Pawulo wiberaga icyo gihe mu itorero rya Efeso ngo abagire inama”.

Intumwa Pahulo yari impuguke yaminuje mu Ijambo ry’Imana,akaba umuyuda ufite ubwenegihugu bw’abaroma,Apolo yari umuyuda w’umukiristo wavukiye muri Alexandiriya  akaba yarayoboye  itorero rya Korinto naho Petero we yari umurobyi akaba  umwe mu ntumwa za Yesu 12 zabanaga na Yesu Kristo.

 

 

You may also like

1 comment

dig this August 18, 2019 - 8:44 am

I just want to mention I am new to blogs and seriously loved your web site. Very likely I’m want to bookmark your site . You amazingly have wonderful well written articles. Thanks for sharing with us your blog.

Reply

Leave a Comment