Home Amakuru y'ibanze Biciye mu isengesho, umuhanzi “Justin Bieber” yamaze ubwoba abafana be kubwa Coronavirus

Biciye mu isengesho, umuhanzi “Justin Bieber” yamaze ubwoba abafana be kubwa Coronavirus

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Justin Bieber akoresheje urubuga rwe rwa Instagram, muri iki cyumweru yafashije abafana be gushyira ubwoba abicishije mu isengesho, kubera uburyo icyorezo cya coronavirus gikomeje gushegesha cyane ibihugu by’uburengerazuba bw’Isi.

Justin Bieber avuga ko isengesho rigomba kuduhuriza hamwe, ati kandi si ngombwa ko tuba duhuje imyemerere. Justin Bieber agira ati ”ngiye kuvuga isengesho ryihuse, niba mwemeranya nanjye ni byiza. Kandi niba mutemeranya nanjye nabwo ntacyo bitwaye, kuko si itegeko ko mwemera ibyo nemera gusa ibyo duhuriyeho nk’abantu ni byinshi.

Twese kino cyorezo cya coronavirus kiratwugarije, rero tugomba kugerageza ibishoboka byose kugirango tugitsinde. Akomeza avuga ngo rero ngiye kuvuga isengesho risabira Isi yose, kandi nanone si isengesho ryo kungira mwiza kuko ndi gusenga isengesho rituma abantu bongera kuba bamwe.

Justin Bieber ati “tubabarire Mana udufashe ushyire iherezo kuri iki cyorezo, kandi nizeye ko uzabikora ukadukuriraho inzitizi zose turi guhura nazo. Justin Bieber ati “Mana turabizi ko ibi bintu bitaturutse kuri wowe, ibi bintu ntitwabasha kubisobanura, ariko Mana turakwizeye muri ibi bihe bikomeye turimo, rero Mana turagusabye iki cyorezo ukivaneho vuba bishoboka.

Justin Bieber yasoje isengesho rye ashimira Imana anayisaba kuduha ibisubizo byinshi ku bibazo dufite. Justin Bieber kubera icyorezo cya Coronavirus yagiye kuba ahantu aba wenyine n’umugore we Hailey.

Uyu muririmbyi usanzwe afite uburwayi bwa Lyme, bufata uruhu yakoresheje Instagram ye inshuro nyinshi mu cyumweru cyashize ashaka kuburira abantu miliyoni ijana na mirongo itatu, 130,000,000 zimukurikira kuri Instagram kuguma mu nzu mu rwego rwo gukumira ingaruka zagera ku babyeyi na basogokuru.

Mu butumwa buto yanditse avuga ngo” mu bigaragara iki gihe gikomeye”. Ndashaka kwibutsa buri wese icyo twakora turamutse dushize hamwe!

Mureke dushyire hamwe, buri wese yirinda kwegera mugenzi we kugeza igihe tuzabonera ibisubizo byinshi. Ati ba sogokuru bacu bari kumwe natwe.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment