Home Mu Mahanga Bimwe mu bihugu byo mu burayi bitanga imiti kubahaba badafite ibyangombwa

Bimwe mu bihugu byo mu burayi bitanga imiti kubahaba badafite ibyangombwa

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu bintu by’ibanze umuntu akenera habamo ibyo kurya,imyambaro ndetse n’imiti yo kwivuza.Muri bimwe mu bihugu byo mu Burayi rero batanga uburenganzira bwo kubona imiti ku bahaba mu buryo budakurikije amategeko.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya 20 minutes,mu bihugu nk’Ubufaransa kugirango baguhe ubwo burenganzira ugomba kuba utuye muri icyo gihugu nabura amezi atatu utanabona amafaranga arenga amayero 8910 ku mwaka.

Muri Raporo ivuga ku bimukira yasohotse mu mwaka wa 2005,abasenateri bemeje ko uburenganzira bw’abanyamahanga badakurikije amategeko batagomba kubona ibyo abandi bemerewe  mu bihugu by’ubumwe bw’Uburayi.

Abo basenateri bemeza ko Ubwongereza ,Ubudage,Ububiligi,Pays Bas,Espagne na Poltugal bwashyizeho gahunda y’uburyo abo banyamahanga babona imiti.

Mu mwaka wa 2015,mu bihugu icyenda kuri 11,byemerera abo bantu kubona ubuvuzi mu gihe uburwayi bwihutirwa.Ibihugu bine,Ubufaransa,Ububiligi,Pays Bas na Portugal mu mwaka wa 2005 byatangaga ubufasha atari ku buvuzi bwihutirwa gusa ahubwo byanatanga n’abavuzi b’inzobere.Gusa mu Budage ubwo burenganzira bufite aho bugarukira.

Muri Espagne mu mwaka wa 2018,abimukira badafite ibyangombwa bari bafite uburenganzira bwo kwivuriza ubuntu kimwe n’abandi batuye espagne bose,bafite uburenganzira no ku miti yo muri za Pharumasi kuburyo bungana n’ubw’abandi baturage.Kugirango ubone ubwo burenganzira ugomba kuba uhatuye igihe cy’amezi atatu.

Muri iki gihe abimukira bakunze kugana muri bino bihugu by’I Burayi,abenshi bakagwa mu mazi yo mu Nyanja maze bakahasiga ubuzima.Ibarurishamibare ryo mu bihugu by’ubumwe bw’iburayi ryerekana ko mu mwaka wa 2018 abimukira benshi baturukaga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

You may also like

Leave a Comment