Home Inyigisho Birababaje ko umuntu yajya mu rusengero ariko mu rugo iwe bicika-Shangazi Jane(soma birambuye)

Birababaje ko umuntu yajya mu rusengero ariko mu rugo iwe bicika-Shangazi Jane(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Shangazi Jane uzwi cyane mu biganiro byo kubaka ingo n’imiryango ku maradiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko byaba bibabaje ko umuntu yajya mu rusengero ariko iwe mu rugo ari ibicika.

Uyu muforomokazi akaba n’umuvuzi uhagarariye abavuzi ba gakondo mu Rwanda yabitangarije ku gitazamakuru  Isimbi tv gikorera kuri YouTube,aho yatanze inama zitandukanye mu birebana no kubaka neza urugo.

Yagize ati:”ntago bishoboka ko umugabo n’umugore bashobora gukundana batakundaniye mu buriri kuko umugabo n’umugore batangira gukundanira mu buriri,bikava mu buriri bigasesekara mu bana mu cyumba cy’uruganiriro(salon),bikava mu cyumba cy’uruganiriro bikajya mu baturanyi,bikava mu baturanyi bijya mu rusengero gushima Imana”.

“Hari umuntu ujya gushima Imana  mu buriri bitagenze neza burya aba abeshya,birababaje ko umuntu yajya mu rusengero ariko mu rugo iwe bicika.Ababiri cyangwa batatu bari hamwe Imana iri hagati yabo kandi burya Imana ni urukundo.Ni byiza rero ko Imana ihera mu rugo kandi ntawe utayibwira ngo yumve kuko turiho kubwayo”.

Uyu Shangazi Jane unafite izina ry’umwimerere rya Nyirahabineza Gerturde,ibi biganiro bye n’inama yagiye atanga ku bantu bubatse ingo byagiye bituma agira abakunzi batari bake ,bikaba byaranagiye bihagurutsa abo yafashije kuza kumushimira.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment