Home Mu Mahanga Birababaje kuba Umunyayirani Mary Mohammadi yarafunzwe azira kwinjira mu bukristo no kuvuga ubutumwa bwiza-Donald Trump

Birababaje kuba Umunyayirani Mary Mohammadi yarafunzwe azira kwinjira mu bukristo no kuvuga ubutumwa bwiza-Donald Trump

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umunyayirani (Iran) w’umukristo uharanira uburenganzira bwa muntu, Mary Mohammadi, umaze iminsi 46 muri gereza azira imyigaragambyo yo kwamagana guverinoma, avuga ko iki igihugu cya kisilamu cyafunze abandi bakristu 15 muri gereza zirimo ubucucike kandi zidafite n’isuku.

Mu kiganiro cye cya mbere kuva yahabwa uburenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo ku ya 26 Gashyantare, Mohammadi aherutse kuvugana na VOA Persian, avuga ko abo mu rugo iwabo bamumenyesheje ko byibuze abakirisitu 15 bari bafungiye muri gereza ya Irani guhera ku ya 11 Kamena 2020.

Yavuze nanone ko byibuze abandi bakristu 20 bo muri Irani barekuwe by’agateganyo mu gihe bagitegereje kuburana.

Mohammadi yatawe muri yombi ku ya 12 Mutarama 2020 nyuma akatirwa igifungo cy’amezi 3 ari nako yakorerwaga iyicarubozo azira ko yamaganye guverinoma yahanuye indege itwara abagenzi ya Ukraine mu ntangiriro z’uko kwezi kwa Mutarama.

Mu isengesho ryabaye ryo gusengera igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Gashyantare i Washington, Perezida Donald Trump yagaragaje impungenge z’ifungwa rya Mary Mohammadi.

Trump yagize ati: “Mariya yarafashwe arafungwa muri Irani kubera ko yinjiye mu bukristo kandi akabwira abantu Ubutumwa bwiza”.

Muri Mata, Mary Mohammadi w’imyaka 21 yagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo atange amakuru ku bamukurikira kuri Instagram.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ivuga ko Mohammadi yanditse kuri Instagram agira ati: “Nyuma yo kubabazwa n’iyicarubozo ritandukanye, n’iminsi 46 namaze muri Vozara aho nari nkurikiranyweho icyaha, no muri gereza y’abagore ya Qarchak, nakatiwe igifungo cy’amezi 3 n’umunsi 1 kandi nari mfunzwe mu buryo bubi buteye ubwoba cyane”

Mohammadi yanditse kandi ko yakatiwe kubera ko yigaragambije yamagana iyicwa ry’abantu kandi kubera ko yanagaragaje impuhwe ku miryango y’abazize ihanuka ry’indege ya Ukraine.”

Mary Mohammadi yavuze ko igihano cye cyahagaritswe umwaka umwe bitewe n’imyitwarire ye, yongeyeho kandi ko nta kimenyetso na kimwe kimushinja.

Mary yashoje agira ati: “nari nkwiye kugirwa umwere, kandi sinafunzwe gusa, ahubwo naranakubiswe.”

Mary yavuze ko na mbere yuko urubanza rutangira, yahatiwe kwihanganira iyicarubozo iryo ari ryo ryose, kandi ritemewe n’amategeko, ahubwo rigomba gufatwa nk’ibyaha.

Nanone Mohammadi yatawe muri yombi muri 2017 ubwo yari ari mu nama y’itorero, icyo gihe yakatiwe igifungo cy’amezi 6, muri gereza y’abagore ya Evin.

Igitangazamakuru cyitwa HRANA cyatangaje ko muri Gicurasi, Mary Mohammadi yandikiye Minisitiri w’ubutasi wa Irani Mahmoud Alavi ibaruwa ifunguye, amushinja kuba yaribasiye abakirisitu kandi ko yarenze ku itegeko nshinga.

Mu ibaruwa ye, Mohammadi yabajije impamvu abakristu bahindutse (bavuye muri Islam bajya mu matorero ya gikristo) muri Irani bagomba kwirinda kuvuga ku kwemera kwabo mu gihe Abayisilamu bafite umudendezo wo kuganira ku myizerere yabo mu ruhame.

Iran iri ku mwanya wa 9, mu bihugu bitoteza abakristo ku rutonde ngarukamwaka rwakozwe n’umuryango “Open Doors USA’s 2020 World Watch List”.

Mu mategeko ya kisilamu ya Irani, abasilamu bahindutse abakirisitu bakurikiranwa na guverinoma kandi birabujijwe ko abakristo basangira ukwemera kwabo n’abatari abakristo.

Ikindi nuko muri Iran abasilamu bahinduye idini bakaba abakristo bahatirwa kugira ukwemera kwabo ibanga.

Gusa nubwo bimeze uko, amatorero ya gikristo muri Irani akomeje kwiyongera, kuko “Open Doors” yatangaje ko mu gihugu cya Iran kuri ubu hari abakristo b’abashiya barenga 800.000.

 

 

You may also like

Leave a Comment