Home Amakuru y'ibanze Bireba wowe : dore icyo Bibiliya ivuga kuri Makeup (ibirungo byongera ubwiza)

Bireba wowe : dore icyo Bibiliya ivuga kuri Makeup (ibirungo byongera ubwiza)

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Makeup (ibirungo abagore n’abakobwa bishyira ku munwa no ku maso, no mu isura muri rusange) ya “EverBe” yakozwe n’umugore witwa Coffey Candice w’umwarimu yakurikije amabwiriza y’Imana akora products z’ubwiza.

Uruhurirane rw’ibigize amabara y’ibyo abakobwa basiga ku minwa, ibyo basiga ku maso n’ibindi, buri cyose hari imirongo iri muri Zaburi 34 ibyanditseho (ibivugaho).

Ikinyamakuru cya Christian post cyaganiriye na Coffey Candice kuri makeup nshya yakoze yitwa “EverBe”, kandi yizeye ko abagore hari icyo bazayangukiraho, mu gihe arimo arwana n’ubutumwa bubi bukururira abagore n’abakobwa kujya mu busambanyi.

Christian post yatangiye ibaza Coffey aho yavanye igitekerezo cyo gukora EverBe. Asubiza ko igitekerezo cyaturutse mu nzozi. Coffey avuga ko ijoro rimwe yagize inzozi ari mu bubiko bw’ibintu, noneho imbere ye abona kiyosike (kiosque) ya makeup, arangije afatamo agacupa gato k’umukara na zahabu,ku ruhande kari kanditsweho zaburi ya 34.

Coffey akomeza avuga ko amaze gusoma zaburi 34, Imana yamweretse ko imushaka kugirango hakorwe ikindi kirango gishya cy’ubwiza kijya kuri lipstick (ikirungo abagore bisiga ku minwa bashaka kongera uburanga bwabo), ati  “uko niko EverBe yavutse.

Christian post yakomeje imubaza impamvu yumva ko ari ngombwa ko ubwiza bw’igitsina gore bugomba guhindura ishusho babufatamo. Coffey yasubije ko ubundi mu muco w’abantu benshi bafata ko ubwiza n’agaciro k’umugore ari mu mibonano mpuzabitsina.

Ati ariko buri mugore aba ashaka kwibona ari mwiza, gukundwa, ibyo byose akabishaka afite intego.

EverBe yaje ihamagarira abagore kumenya no guha agaciro ubwiza bwabo, kandi ko umwimerere wabo uri mu buryo Imana yabaremyemo.

Coffey ati “tugomba kubwira abakobwa bacu ko ubwiza buturuka muri bo, ariko amagambo yonyine ntiyakemura ikibazo cy’agaciro gake biha.

EverBE n’igikorwa gifatika cyibutsa abagore kuvuga, gukora, kandi bakaba abo baribo,bakaba icyo data wo mu ijuru yavuze.

Christian post ikomeza imubaza ukuntu yafashe umwanzuro wo guhitamo Zaburi 34 nk’umurongo wa bibiliya wabafasha. Coffey yababwiye ko Zaburi 34, Imana yayimuhaye mu nzozi.ati” Imana yayimpaye ngo bihindure imico y’abantu itameze neza.

Coffey akomeza avuga ko akangurira abagore guha agaciro iyi Zaburi 34.Christian post yongeye kumubaza icyo yigiye kuri ubu bunararibonye (experience), ku bijyanye n’ijambo “bivuge”bikore”ba uwo uri we”. Coffey yababwiye ko ayo magambo atatu agize igice kinini cy’ubuhamya bwe muri uru rugendo.

Ati “mu gihe Imana yampamagaraga ngo nkore EverBe, sinari bushobore kugira icyo nkora mu buryo bwanjye. Igitekerezo cyo gutangira uyu mushinga, byari bimeze nk’ibisekeje, kandi uko nakomezaga urugendo rwo kubikora byari bikomeye kurushaho.

Coffey ati” nakomeje kubitekerezaho, ariko ndavuga ngo buriya hari ikintu Imana yambonyemo akaba ariyo mpamvu ishaka ko nkora ikirango gishya cya makeup.Ngitangira uru rugendo nari mfite ubwoba n’igihunga cyinshi kubera ko ibi bintu sinari nsanzwe mbisobanukiwe neza.

Nyuma y’ibyo byose naje kuba umwarimu mu ruganda kandi nta bumenyi mbere nari mbifiteho. Ariko nyuma naje kubona impamvu Imana yashatse ko bibanza guca mu buryo bugoranye.

Gusa Imana twabaga turi kumwe umunsi ku munsi mubyo nkora.Kuko mbere yo gutangira EverBe, numvaga mfite umuhamagaro wo gukora ibindi, ariko Imana inyereka ko nta wundi mushinga nakora utari uyu, kandi ukagirira abagore akamaro cyane.

Guhera icyo gihe nahise ntangira kubivuga, kubikora, no kubibamo.Christian post yashoje ikiganiro na Coffey Candice icyo avuga ku bantu bizera Imana impavu badakunda abagore bishyiraho makeup (ibirungo). Coffey yababwiye ko ubwiza Imana yabaremanye bagomba kubuha agaciro.

 

You may also like

Leave a Comment