Home Amakuru y'ibanze Bishop Fidele Masengo na Vice Chanceller wa UR Prof Phillip Cotton, Basengeye abayobozi bashya ba GBU CBE .

Bishop Fidele Masengo na Vice Chanceller wa UR Prof Phillip Cotton, Basengeye abayobozi bashya ba GBU CBE .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ku cyumweru tariki  24 Werurwe 2019 muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Gikondo  abanyeshuli bateranira  muri GBU CBE , bakoze gikorwa cyo gusengera abayobozi babo bashya banasezera ku barangije.  Ihererekanya bubasha (Hand over) kuri komite icyuye igihe n’igiye gukora muri GBU CBE muri uyu mwaka wa 2019-2020.  Iki gikorwa cyo gushimira iyo komite icyuye igihe habayemo kubashimira ndetse bahabwa seretifika ( Certificate)  igaragaza agaciro kabo mu murimo w’Imana bakoze .

Mu ijambo umuyobozi ucyuye igihe Tumwine Enock  yagejeje kubitabiriye  uyu muhango yashimiye byimazeyo abayobozi bafatanyije ndetse n’abanyeshuri ubwabo .

Yagize ati:’’ uyu mwaka twahuye n’ikibazo gikomeye muri uyu murimo ,ubwo kaminuza y’u Rwanda yemezaga ko amashami amwe n’amwe ajya I Butare , hano muri CBE Gikondo hasigaye abanyeshuri bake cyane , ariko turashima Imana ko yo ariyo nyiri murimo.’

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’isezerano.com yadutangarije byinshi yishimira .

Yagize ati:” nabonye abantu bahinduka bava mu byaha , kuko turi mu bihe bikomeye .rero twafashije igihugu twigisha abanyeshuri babasha guhinduka bava mubusambanyi , kunywa inzoga , kandi n’ikintu gikomeye gihangayikishije igihugu ndetse n’umuryango muri rusange .Rero twishimiye ko twabonye abantu bongera kugira imibereho mishya bagira icyerekezo gishya .

Kandi ntitugarukira kuvuga ubutumwa bwiza gusa ,ahubwo tujya no mu bikorwa rusange ( Social Work), dusura abarwayi , dufasha abatishoboye , dukora umuganda .

GBU CBE , ikaba yariyemeje igikorwa cyo gufasha umukecuru utishoboye buri mwaka , kuko twasanze abikwiriye.

(iburyo) Bishop Masengo (hagati) umuyobozi mushya GBU Rebecca (ibumuso) Vice chancelle.

Umuyobozi mushya  wa GBU  Nzamuye Rebecca , ubusanzwe wari ufite ishingano muri Komite icyuye igihe akaba yari umunyamabanga, ubu Imana ikaba yamuzamuye mu kindi cyiciro akaba ari umuyobozi mukuru .

Mu kiganiro twagiranye yatubwiye icyo bivuze kuri we kuba umuyobozi wa GBU, yavuze ko bisobanuye ikintu kinini cyane haba mu buryo bw’Umwuka ndetse n’umubiri kubera inshingano ahawe , akaba adahawe ishingano n’umuntu ahubwo akaba ayihawe n’Imana .

Yakomeje avuga ko bizamufasha cyane haba uburyo yasengagamo arumva hari ikintu kiziyongera kuko muri bimwe yasengeraga hari ibindi byiyongereyemo .

Ati:”Niba nisengeraga ku giti cyange cyangwa kunshingano nari mfite ,ariko hari ubundi buryo bigomba kwiyongeraho kugirango bibashe gufasha abandi.

Mu gihe yarabajijwe icyo agiye guhindura mu byo komite yabarizwagamo icyuye igihe itakoze yagize ati:”ubundi mu murimo w’Imana duhora twiteguye ko icyo Imana izatuyoboramo  tuzagikora , yego akisheni dukora  purani ( action plan) ariko tuzikora tuyobowe n’Umwuka w’Imana , twizeye ko Mwuka w’Imana azatuyobora kandi azaduha imbaraga .

Ibyo twahuye na byo mu mwaka ushize bizatubera inyigisho.

Umuyobozi mushya  Nzamuye Rebecca n’umukristo mu Itorero riyobowe na pasiteri Rubambana  na Bishop Gakwaya.Umuyobozi mushya akaba yashimiye abitabiriye iki gikorwa ,ndetse n‘abanyeshuri bose banyuze muri GBU.

Uyu muhango witabiriwe na Bishop Masengo Fidele ndetse na Vice Chanceller  wa UR.

Vice Chanceller

Bishop Fidele Masengo.

Amafoto

Blessed Video.

You may also like

Leave a Comment