Home Amakuru y'ibanze Bishop Kayitare yatangaje impamvu ikomeye yatumye agaruka mu itorero  ADEPR yahozemo

Bishop Kayitare yatangaje impamvu ikomeye yatumye agaruka mu itorero  ADEPR yahozemo

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Bishop Kayitare wari umuyobozi w’itorero rya Jeruzalem Temple yatangaje impamvu nyamukuru yatumye afata icyemezo cyo kugaruka gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR yari yaravuyemo maze agashinga itorero rye.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 Kamena 2018,akaba ari mu gihe uno mukozi w’Imana amaze iminsi ari gukora umurimo w’ ivugabutumwa muri iri torero rya Pantekote mu Rwanda(ADEPR)

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Bishop Kayitare yasobanuye neza impamvu yamuteye gufata uno mwanzuro wo kugaruka mu itorero yahozemo mbere yuko ajya mu rindi torero.

Yagize ati :”ADEPR ni itorero nakirijwemo kuko nakiriye agakiza mu mwaka wa 1982 nkiri muto  nkuriramo,hashize igihe gito nuzura umwuka wera ntangira kuvuga ubutumwa.Mu 2004 nagiye mu rindi torero ariko mu myaka itanu ishize numvise mpatwa gukora ivugabutumwa ryonyine maze imirimo y’ubuyobozi nkayireka”.

“Narabisengeye rero kugirango haboneke abo nshyikiriza iryo torero narimo, hanyuma Imana iramfasha abo dukorana barabyemera dutandukana neza maze nsubira muri ADEPR.Impamvu nasubiyemo rero nabonaga ariho hagari nzakorera umurimo w’ivugabutumwa kuko muri ADEPR ntago bemeraga abantu bo muyandi madini kuza kuvugayo ubutumwa,ubu rero ndi kubwiriza u Rwanda rwose,natangiriye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya  ndashaka kuzasoreza  ku mupaka w’u Rwanda na Kongo”.

Bishop Kayitare ubu ufite imyaka 58 yagarutse mu itorero rya ADEPR taliki ya 14 Ukwakira 2018 atangira kuvuga ubumwa bwagutse kuva ubwo kugeza ubu akaba atararuhuka kandi abantu barenga 2000 bamaze kwakira agakiza abandi bagakira indwara.

You may also like

1 comment

Get More Information August 18, 2019 - 8:39 am

I just want to mention I am very new to blogging and seriously enjoyed this page. Very likely I’m going to bookmark your blog post . You absolutely come with amazing article content. Thank you for sharing with us your webpage.

Reply

Leave a Comment