Home Amakuru y'ibanze Bishop Mutesi Hope impano nshya mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

Bishop Mutesi Hope impano nshya mu ndirimbo zo guhimbaza Imana

by Irabizi Cadette
0 comment

Nyuma y’igihe kinini akora umurimo w’ubushumba Bishop Mutesi Hope yinjiye mu ruhando rw’abahanzi bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yafatanije na Mandela usanzwe akorera Muzika ye mu gihugu cya Kenya.
Bishop Mutesi Hope uretse kuba yiyongereye kurutonde rw’abahanzikazi basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari no mu mubare w’abavugabutumwa b’abagore babifatanya no kuririmba ibi ari nabyo Isezerano.com cyahereyeho kimubaza inkomoko y’igitekerezo cyo kuririmba cyane ko bigaragara ko ari umubyeyi ukuze.

Umuhanzi Bishop Mutesi Hope

Yagize ati:” Muby’ukuri nakundaga kurota indirimbo,amagambo ndetse n’amajwi gusa nyuma nkabyibagirwa, nyuma ntangira kujya mbyuka nkabyandika,aho ikoranabuhanga riziye, ntangira kujya mfata amajwi kuri telephone, gusa numvaga ari ibyanjye bitaba ngombwa ko mbishyira hanze, kuko numvaga biteye isoni kuba ndi umumama ukuze nkajya mubyo kuririmba ariko banteye imbaraga bituma ntinyuka cyane ko nawo ari umurimo w’Imana”.Iyi ndirimbo Bishop Hope yakoranye na Mandela, ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’isengesho aho bavuga ko murugendo rujya mu ijuru habamo ibirushya byinshi byatuma umugenzi yibagirwa imirimo Imana yakoze bityo bagasaba ko mu gihe bakibagirwa habaho kwibutswa.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho ikaba iboneka kurubuga rwa youtube k’umuyoboro(Channel) ya Bishop Hope.
Uretse kuba yandika indirimbo zivuga ibigwi by’Imana na Yesu Bishop Hope avuga ko afite n’izindi ndirimbo zigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’ibibera muri rubanda akaba yumva ko ibikorwa ye by’ubuhanzi bizafasha benshi mu ngeri zitandukanye.Muri iyi ndirimbo yafatanije n’umuhanzi Mandela
Bishop Mutesi Hope ni umuyobozi w’itorero Ebenezer Evangelical Church uretse kuba afite impano y’ivugabutumwa amaze igihe akoresha mu bihugu bitandukanye haba ibyo muri Afrika ndetse no hanze yayo, ni umwe mu bategarugore ba mbere wavuz’ubutumwa mu bihe bikomeye,nyuma ya Jenoside aho yagiye avuga ubutumwa mu masoko, urugi ku rugi intara ku ntara n’ahandi ndetse nyuma aza no gutgura ibiterane bikomeye hirya no hino mu Rwanda

You may also like

Leave a Comment