Home Amakuru y'ibanze Bishop w’umugore wa mbere mu itorero ry’Aglican yaratabarutse afite imyaka 89 y’amavuko

Bishop w’umugore wa mbere mu itorero ry’Aglican yaratabarutse afite imyaka 89 y’amavuko

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Bishop w’umugore wakoze umurimo w’iyogezabutumwa mu Itorero ry’Aglican  yatabarutse afite imyaka 89 y’amavuko.

Rev Barbara C Harris yitabye Imana  kuwa 13 Werurwe 2020 mubitaro bya Care dimension hospice house mugace Lincoln muri Leta ya Massachusetts.

Rev Barbara  yatorewe kuba Bishop muri Diocese ya Massachusetts murusegero rwo muri Leta zunze ubumwe z’ America  rwitwa Episcopal church kuva 1989 kugeza igihe yaherewe kujya muzabukuru mu mwaka 2002.

Itangazo ry’urupfu rwa bishop wa Massachusetts, rwababaje Rt Rev Alangates ati’’mubyukuri imitima yacu ibabajwe no kubura umuntu wigirakamaro kuko yarafite umuhamagaro kuri twe muri yi Diocese ya Massachusetts yarahamaze imyaka 31.

Avuga ko muri iki gihe bababajwe n’urupfu rwa bishop Barbara, bakomejwe ni cyizere ya bigishije cyo kubakomeza mu myaka yose bamparanye

Umuhango wo kumusezeraho urabera Washington national cathedral akazashyigurirwa mu irimbi ryigenga muri Philadelphia, nyuma yo kumuherekeza bagahurira cathedral ya mutagatifu paul muri boston.

Bishop Gates yavuze ko itorero ariryo rizashyiraho amabwiriza yo kuzagenderaho kugira ngo birinde icyorezo cya Coronavirusi cyugarije isi.

Yogeyeho y’uko bababaye kandi bafite icyizere n’urukundo bakundaga bishop Barbara kandi ko bashimira Imana ko yabafashije ikabahamagarira Barbara gukora umurimo wayo.

You may also like

Leave a Comment