Home Mu Mahanga Botswana:Bavanye ubutinganyi mu byaha bihanwa mu butabera(soma birambuye)

Botswana:Bavanye ubutinganyi mu byaha bihanwa mu butabera(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Ikinyamakuru le Figaro cyatangaje ko mu gihugu cya Boswana ubutabera bwafashe icyemezo cyo kudafata ubutinganyi nk’icyaha gihanwa n’amategeko mu gihe hari hariho itegeko ribuhana ryari ryarashyizweho mu 1965.

Umucamanza Michel  Luburu  yavugiye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga I Gabaroneko ingingo zihana zazitiraga ababana bahuje ibitsina zikuweho anavuga ko amategeko  ahindurwa.

“Ingingo zihana zazitiraga ababana bahuje ibitsina zikuweho kandi ubutabera butegeka ko amategeko ahindurwa”.

Muri iki gihe ibihugu byinshi biri kugenda byemera ibana ryabahuje ibitsina (ubutinganyi) mu mategeko yabo ,ibindi ugasanga nta kintu amategeko yabyo abivugaho.Gusa ubu buryo bwo kubana ntago buje uno munsi kuko na kera mu gihugu cya Sodoma na Gomora Imana yaje kuharimbura bitewe n’iki cyaha.

Nubwo bimeze gutyo hariho n’ibindi bihugu byamaganira kure buno butinganyi. Ku isi bikaba bigera kuri 72,aho iyo aba batinganyi bafashwe bahita bajyanwa mu gihome.Muri Afurika y’iburasirazuba igihugu cya Kenya nacyo gihana abatinganyi.

 

You may also like

2 comments

oprol evorter June 15, 2019 - 1:26 am

Very interesting points you have noted, thanks for posting. “Jive Lady Just hang loose blood. She gonna handa your rebound on the med side.” by Airplane.

Reply
uncategorized August 25, 2019 - 3:48 am

Heya i am for the first time here. I found this board and I find It really useful & it helped me out a lot.
I hope to give something back and aid others like you helped me.

Reply

Leave a Comment