Home Amakuru y'ibanze Breaking News: Kiyovu Sport yirukanye umutoza wayo mukuru

Breaking News: Kiyovu Sport yirukanye umutoza wayo mukuru

by Tuyizere Mubarak

Ikipe ya Kiyovu Sport, nyuma yo gutsindwa n’ikipe ikizamuka mu cyiciro cya Mbere ya Rutsiro FC, yahisemo kwirukana umutoza wayo mukuru Olivier Karekezi.

Ikipe ya Kiyovu sports imaze kwirukana umutoza wayo mukuru Olivier Karekezi, nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere wa Championa n’ikipe  ya Rutsiro .

Kumunsi w’ejo tariki ya 01 Gicurasi 2021, nibwo ikipe ya Kiyovu sports yakinnye umukino ufungura Shampiyona maze itsindwa na Rutsiro ibitego 2:1. umukino wabereye i Rubavu Iyi kipe yari yitezweho byinshi n’Abakunzi bayo ariko byarangiye isa naho ibatengushye , ibi byatumye iyi kipe ihita yirukana Olivier Karekezi wari umutoza wayo mukuru , wari uyimazemo amezi 7 gusa .

Ikipe ya Kiyovu sports yaguze abakinnyi benshi barimo n’abavuye muri mukeba Rayon sports, ibi byatumye abafana bayo bagira icyizere ko cyaba aricyo gihe cyo gutwara igikombe, ariko bisa naho bidashoboka bitewe nuko batangiye umwaka w’imikino batsindwa n’ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka .

Mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa mu kwezi k’ukuboza Kiyovu sports yari imaze kwandagazwa na Marine FC k’umunsi wa 2 wa Championa iyitsindira i Kigali ibitego 3:0 . Kiyovu sports yirukanye umutoza mbere ho iminsi 3 ngo ikine na mukeba Rayon sports.

You may also like

Leave a Comment