Home Amakuru y'ibanze Breaking News: Umushumba akaba n’umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana

Breaking News: Umushumba akaba n’umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana

by Marie Joseline Nyituriki

Nyuma yo kuvugira amagambo akomeye kuri Televiziyo ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, Umuhanuzi akaba n’umushumba mu gihugu cya Nigeria TB Joshua yitabye Imana.

“Ni ukuri Uwiteka Nyagasani ntacyo akora atabanje guhishurira umugaragu we, abahanuzi umugambi we.”- Amosi 3: 7

Ku wa gatandatu, tariki ya 5 Kamena 2021, Umuhanuzi TB Joshua yavugiye mu nama y’abafatanyabikorwa ba Emmanuel TV yagize ati: “Igihe cya buri kintu – igihe cyo kuza hano gusenga ndetse n’igihe cyo gusubira mu rugo nyuma y’umurimo.”

Nkuko byatangajwe n’itorero rye, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, Imana yajyanye umugaragu wayo Umuhanuzi TB Joshua mu rugo – nkuko bikwiye ku bushake bw’Imana. Ibihe bye bya nyuma ku isi yabikoresheje umurimo w’Imana. Ibi nibyo yavukiye.

Emitope Balogun Joshua (wavutse ku ya 12 Kamena 1963),yamenyekanye nka T. B. Joshua, yari umushumba muri Nijeriya, umuvugabutumwa wa televiziyo akaba n’umugiraneza. Yabaye umuyobozi n’uwashinze The Synagogue, Itorero ry’ibihugu byose (SCOAN), [3] megachurch ya gikristo iyobora televiziyo ya Emmanuel i Lagos.

Uyu kandi yamenyekanye cyane nk’umuhanuzi ukomeye cyane ku isi , kuko yakundaga guhanurira benshi.

Yahawe ibihembo bitandukanye. Yiswe umwe mu bantu 50 bakomeye muri Afurika n’ibinyamakuru Pan-African Magazine Ikinyamakuru The Africa Report and New African Magazine.

Yize mu ishuri ribanza rya Anglican ryitiriwe Mutagatifu Sitefano i Arigidi Akoko, muri Nijeriya, hagati ya 1971 na 1977, ariko ananirwa kurangiza umwaka umwe w’amashuri yisumbuye. Ku ishuri, yari azwi nk’umushumba muto” kubera gukunda Bibiliya.

Nyuma yo gusoza amasomo yakoze imirimo itandukanye, harimo no gutwara imyanda y’inkoko mu bworozi bwazo. Yateguye inyigisho za Bibiliya ku bana baho yigaga ku mugoroba muri iki gihe. Joshua yagerageje kujya mu gisirikare cya Nijeriya ariko ntibyamukundira.

Umuhanuzi akaba n’Umushumba TB Joshua yitabye Imana.

You may also like

Leave a Comment