Home Amakuru y'ibanze Bulldog ati” nasanze ikibuga cya gospel atari icyanjye, nkora muburyo bwanjye

Bulldog ati” nasanze ikibuga cya gospel atari icyanjye, nkora muburyo bwanjye

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuraperi Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bulldog yavuze ko ntawe utagira icyaha ndetse ko nuwabivuze nawe ubwe yakoze icyaha, ndetse ko hari abantu bacira urubanza bagenzi babo kandi batazi uko babanye n’Imana yabo.

Ibi Bulldog yabitangaje ubwo yari ari kuri radiyo Rwanda mu kigamiro amahumbezi, aho yavuze ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yazikoze ariko akaziburirira umusaruro bituma yiyemeza gukomeza gutanga ubutumwa abunyujije muburyo asanzwe abinyuzamo.

Ati”nabonye ikibuga cya Gospel atari icyanjye, kuko nakoraga indirimbo nkazijyana kuri za radiyo za Gospel, kuko na za radiyo zivuga gospel gusa najyanagayo indirimbo bakayisigarana ariko ntibayitambutse. Njyewe nahisemo gukomeza uburyo bwanjye ntakintega ndetse mbona ko aribyo byanjye.”

Bulldog akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko ikibuga cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atari icye, yahisemo guhuza Imana n’abantu mu buryo bwe nkuko nubundi we n’itsinda Taff gang babikoraga.

Ati” hari n’indirimbo iri kuri album yitwa So be it, bishatse kuvuga ngo bibe uko. Imana yaravuze ngo bibe bityo, nanjye niwo murongo nagendeyeho kuko mvuga kuri bibiliya nkavuga kuri Adam, nkavuga kuri Kiliziya Gatorika, kuri Budha, hanyuma nkagera n’aho mvuga kubuzima busanzwe ubu turimo kuburyo uyumva yumva harimo ubutumwa bwiza bwa gospel.”

Uyu muhanzi avuga ko hari abantu bafata ibintu by’Imana bakabigiramo ubuhezanguni kandi gucira urubanza umuntu hano ku isi ntabwo byashoboka, ahubwo abantu nibakore ibyiza hanyuma bashake ibihembo k’Umuremyi kurusha kwigura kubantu.

Bulldog wakiriye agakiza mu mwaka wa 2020, yamenyekanye ku mazina menshi cyane agera kuri 33 yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imfubyi”, “Umunsi w’imperuka”, “Sinema” n’izindi.

Bulldog wakiriye agakiza mu mwaka wa 2020.

You may also like

Leave a Comment