Home Amakuru y'ibanze Burundi: Cheikh Ndikumana Rashid arasaba “Minisitiri Ndirakobuca” kwegura

Burundi: Cheikh Ndikumana Rashid arasaba “Minisitiri Ndirakobuca” kwegura

by Ali Gilbert Dunia

Cheikh Ndikumana Rashid wo mu karere ka Buterere, uri mu maboko ya polisi, yashinjwaga kuba yarakoze icyaha cyo gutuka Jenerali Ndirakobica Gervais.

Aya magambo yavuzwe na minisitiri ku bijyanye no gukoresha indangururamajwi ku minara y’umusigiti guhamagarira abasenga, Azana.

Mu nyigisho yo ku wa kabiri, tariki ya 8 z’uku kwa Kamena 2021, mu musigiti wa Madina, Cheikh Ndikumana yumvikanye ahamagarira Minisitiri w’ingabo z’igihugu n’umutekano, Ndirakobuca Gervais gusaba imbabazi.

Mu nama iherutse y’abayobozi, abayobozi b’amatorero n’abayobozi b’amadini n’abayobozi b’intara, Gen Ndirakobuca yahamagariye abayobozi b’amadini kugerageza kugabanya ‘bomboribombori y’ijoro ‘.

Ati: “Abantu bararushye rwose. Nijoro, abantu barara bavuza ingoma , ndasaba abanyacyubahiro bahagarariye amatorero n’amadini, ibyo bintu bigahagarara. Mubwire ababishinzwe babihagarike .”

Ku Bayisilamu, Ndirakobuca yabasabye kugabanya urusaku rwabo igihe bahamagarira abayoboke babo gusenga. Ati “Ntabwo ntekereza ko mikoro uvuza saa cyenda z’ijoro arizo zibahatiriza gusenga . Umuntu azi ko agomba guhaguruka ngo asenge …

“Bibangamira abandi batarebwa nayo masengesho , hanyuma tukaba turengera uburenganzira bw’abandi”.

Ijambo rya minisitiri ryarakaje Cheikh Ndikumana Rashid wa Buterere, umusigiti wa Madina, ahita asaba imbabazi.

Ati “ ndashaka kugusubiza  … wowe mbere yuko uvuka, umuhamagaro w’Abayisilamu wari uhari …”Naho Azana, ntidushobora kubyihanganira. Wabivuze, ku majwi na videwo, wumvikanye  ku isi yose. Subira hahandi , cyangwa ujye kuri radiyo y’igihugu usabe imbabazi Abayisilamu, usabe imbabazi Allah. ”

“Mu minsi irindwi kandi niba udakoze ibi, dore mfashe Igitabo cya Allah, mu minsi irindwi iri imbere, Allah azaguhitamo. Nubwo utabikora Allah aragutegereje, idini ry’abayisilamu  ntabwo ari idini ryo gukinisha …. ”

Muri iyo nyigisho kandi, Cheikh Rashid yahamagariye Minisitiri Ndirakobuca kwisabira umukuru w’igihugu  kwegura muri minisiteri. Polisi yemeje ko Cheikh Rashid yatawe kurubu akaba agiye gukurikiranwa .

Source BBC

You may also like

Leave a Comment