Home Indirimbo Burundi: Umuhanzi Sabbas Nkurunziza, yasohoye indirimbo ikangurira abagiye gushinga urugo kwiragiza Imana

Burundi: Umuhanzi Sabbas Nkurunziza, yasohoye indirimbo ikangurira abagiye gushinga urugo kwiragiza Imana

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana wo mu gihugu cy’u Burundi, Sabbas Nkurunziza, yasohoye indirimbo nshya ifite ubutumwa bwo gukangurira Abagiye gushinga urugo, kwiragiza Imana ndetse bakanubakira kuriyo kuko ariyo itanga umugisha.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, Sabbas yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ubwo yiteguraga gukora ubukwe. Yavuze ko yatekereje agasanga ibiriho byose byararemwe n’Imana, kandi ko urugo rwiza ari umugisha Imana itanga.

Yagize ati” iyi ndirimbo yitwa Urugo ni umugisha,   Igitekerezo cyo kuyihimba cyaje igihe narimfite ubukwe, mbonako bikwiye ko nasengera urugo rwacu kugira ngo Imana iduhunde imigisha ntibagiwe ko atarinjye njyenyine ufite ubukwe gusa, ko hari n’abandi benshi bazabukora, mpita mbona ko ahubwo indirimbo ishobora gufasha nabandi bamaze kubaka ingo zabo cyangwa abitegura kurushinga. Iyo ndirimba hari aho mpamagara Imana ngo itwubakire kuko iyo Atari Uhoraho urinze abana be, abavuga babona uruvugiro.”

Akomeza avuga ko urugo rwiza ari urwubakiye ku mana, kuko urugendo umusore n’inkumi bakora kugira ngo bagere k’umunsi nyirizina w’ubukwe, aba ari rurerure kandi bashobora guhuriramo n’ibisitaza byinshi, ngo gusa iyo mwiyambaje Imana mwembi umubano wanyu uyoborwa nayo kandi bikagenda neza.

Muri iyi ndirimbo igitangira aragira ati” urugo ni umugisha Imana itanga, turakwinginze mana uze utwubakire uduhe umugisha tuzabyare abahungu n’abakobwa kandi urugo rwacu rwubakirwe kuri wowe.”

Nkurunziza yasabye abagiye gushinga urugo ndetse n’abamaze kurwubaka, ko bakubakira ku isengesho, bakiragiza Imana kuko ariyo izi icyo bakeneye kurusha undi muntu.

Avuga ko mu gihe mwashyize hamwe mugasenga, Imana ibahungisha amenyo y’abasetsi. Yasabye kandi abakunzi be ndetse n’abantu bose muri rusange gukomeza kumushyigikira bakamukurikira kuri YouTube Channel ye yitwa Sabbas Burundi ndetse bakanamusengera, kandi ko indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Rose Muhando, nayo muminsi mike iraba ibagezeho kuko yamaze gukorerwa amashusho.

Uyu muhanzi usanzwe ukina n’amafilimi agamije kwigisha sosiyete kugarukira Imana inzira zikigendwa, mumezi icumi ashize, amaze gushyira hanze indirimbo nshya zifite amashusho zigera kuri enye zikaba zizaba muri album ye yagatatu. Iyambe ni Humura Yesu aracakora iyakabiri ni Bomoka Yeriko ya gatatu ni Ntituri ibishomeri dufise imirimo muri Leta Y’Imana iya kane imaze imisi ibiri isohotse yitwa Urugo ni umugisha.

Kanda hano urebe indirimbo “Urugo ni Umugisha”.

dore film yakinwemo na Sabbas Nkurunziza.

You may also like

Leave a Comment