Home Amateka Byinshi utaruzi kuri Bosco Nshuti ubabazwa no kugirana ikibazo n’umuntu

Byinshi utaruzi kuri Bosco Nshuti ubabazwa no kugirana ikibazo n’umuntu

by Admin
0 comment

Mu mwaka wa 2016 ,ahagana mu kwezi kwa munani nibwo mu gice cya Gospel hano mu Rwanda ,batunguwe nijwi ryiza riryoheye amatwi ,bakomeza gutungurwa n’indirimbo nziza zuzuye ubutumwa bwiza .izakunzwe cyane  niyitwa Umusaraba ,Ibyo ntunze ,Inyembaraga ,Urindirimbo yanjye.

Uwo akaba ntawundi ari umusore muto ,ariko ufite amavuta Imana imusiga Niyonshuti Bosco .

Nkuko mwadusabye ko buri cyumweru twajya tubagezaho amateka y’umuhanzi .

Uwo akaba ntawundi ari umusore muto ,ariko ufite amavuta Imana imusiga Niyonshuti Bosco .

Nkuko mwadusabye ko buri cyumweru twajya tubagezaho amateka y’umuhanzi .

Isezerano.com Mwatangira mutwibwira

Nitwa Niyonshuti Jean Bosco

  1. Bosco yavukiye hehe?

B.Navukiye ahahoze hitwa Icyangugu ,kurubu ni muntara y’iburengerazuba

 

 

 

 

I.Wize hehe amashuri yawe ?

B.amashuri abanza nayigiye I Kigali ,Remera Catholic 1

Ayisumbuye :I Remera Rukoma ,

Kaminuza ULK ,mu ishami rya Accounting

I.Niryari watangiye umuziki wawe murwego rw’umwuga?

  1. Natangiye umuziki nyiri umwana muto ,kuko navukiye mu muryango ukijijwe ,ariko kujya muri studio mbikoze vuba , ndacyari umwana muto kuko ntagihe ndamara kirekire nkicyabagenzi banjye.
  2. kuva igihe utangiriye umuziki nizihe nzitizi umaze guhura nazo?
  3. B. Muri rusange ntazo ,gusa inzitizi mpura nazo nukujya muri studio kandi ibyo benshi tubihuriraho.ariko Imana igenda inshoboza ndabishima.

Photo aririmba mugitaramo the VictoryI.Kurubu Bosco Nshuti afite indirimbo zingahe ?

B.kurubu mfite indirimbo 10

  1. Mubuzima busanzwe ukunda iki ?

B.Nkunda kubana n’abantu ntakibazo mfitanye nabo

 

I.Ushengurwa niki mu buzima bwawe ?

B.Iyo mfitanye  ikibazo n’umuntu birambaza cyane ,ngerageza uburyo bwose kivaho ,mba numva ntakibazo nkwiye kugirana nuwariwe wese.

  1. haraho ukura impano yawe ?
  2. Yes kuko murugo twese turi abaririmbyi.

I.Mu Rwanda ukunda uwuhe muhanzi muri Gospel?

B.Bose ndabakunda kuko mfite byinshi mbigiraho ,kandi bose nabakozi b’Imana,ariko byumwihariko nkunda Saimon Kabera nkunda ukuntu atuje ariko bose nibeza cyane.

I.niki uhishiye abakunzi bawe n’Abanyarwanda muri rusange mu kwezi kurimbere?

B.Mfite Concert ndetse nindirimbo nshyashya mu kwezi kwa gatanu hatagize igihinduka

  1. niki gisunikira Bosco gufata umwanya wo guhimba indirimbo ?

B.Mbanza nkabyiyumvamo ,nkagira  Comunikasiyo (communication )na mwuka Wera ,cyangwa mbonye ikintu kinkora k’umutima nkumva umusanzu wange ari ugutanga ubutumwa .

I.Nkiyo uri gusenga niki udashobora kwibagirwa kubwira Imana ?

B.Sinshobora kwibagirwa kubwira Imana kumba hafi mubikorwa byange byose ,ndetse no kuyisaba imbabazi mubyo mba nakloze bitayishimisha.

I.Utekereza ute ijuru?

B.Ahantu hagaciro hataba amarira ,kandi buri wese afitiye amatsiko yo kuhaba.

  1. Niyihe ndirimbo yawe ukunda cyane?

B.Zose ndazikunda ,ariko iyitwa Umusaraba inkora ahantu .

  1. Nko kurya Bosco twamutegera hehe?

B.Eeeeeeh buriya nkunda ikintu bita ifiriti cyane.

Isezerano.com : Bosco Imana igumye ikwagure.

Bosco Nshuti :Murakoze cyane Isezerano

 

Chief Editor: Ali Gilbert Dunia

You may also like

Leave a Comment