Home Amakuru y'ibanze Byumba: Umupadiri yanditse ibaruwa asezera ku mirimo ye

Byumba: Umupadiri yanditse ibaruwa asezera ku mirimo ye

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Padiri wo muri diyosezi Gatorika ya Byumba Fidele de Charles yanditse ibiruwa asaba kwegura ku mirimo y’ubusaseridoti yari amazemo imyaka 13.

Ibaruwa yanditswe na Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira ivuga ko nyuma yo gutekereza bihagije,akabaza inshuti, abavandimwe n’abandi bapadiri, yafashe umwanzuro wo kuva mu Bupadiri agashaka umugore, akaba avuga ko azakomeza gukorera Imana mu bundi buryo Atari umupadiri.

Ibi Padri yabivuze abinyujije mu ibaruwa yanditse tariki 18, Nyakanga, 2021 bigaragara ko igenewe Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita umushumba wa Diyoseze Gatorika ya Byumba, amusaba kwemera ubwegure bwe ku bupadiri.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira avuga ko yatekereje asanga ibyiza ari uko yava mu busasaridoti, akaba umuntu usanzwe ariko wubaha kandi agakorera Imana. Yanditse ko yasanze ibyiza bitamugoye ari ugukorera Imana ari umugabo wubatse, ibyo yise ‘kuyikorera mu bundi buryo.’

Ibaruwa yanditswe na Padri Fidele de Charles Ntiyamira

Si ubwambere Rwanda humvikana umupadiri wasezeye ku mirimo ye, kuko no mu mwaka ushize was 2020, hagaragaye umupadiri wanditse asezera ku mirimo ye agahita ajya gushaka umugore bazabana akaramata.

Padiri Fidele de Charles wari umaze imyaka 13 ahawe ubusaseridoti bigaragara ko iriya baruwa yayandikiye mu Mujyi wa Hannover mu Budage ahitwa Patoral bereich Mitte-Süd.

Padri Fidele de Charles Ntiyamira.

Inkuru turacyayikurikirana……..

You may also like

Leave a Comment