Home Mu Mahanga California: Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kumara igihe kitari gito ahanganye n’uburwayi bwo mu mutwe.

California: Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kumara igihe kitari gito ahanganye n’uburwayi bwo mu mutwe.

by Divine Mbabazi
0 comment

Umupasiteri w’itorero rinini riri i California muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yasanzwe mu nzu ye yapfuye kandi afite igikomere bigaragara ko cyatewe n’isasu.

Amakuru dukesha urubuga The Christian Post avuga ko pasiteri Jim Howard wayoboraga itorero Real Life Church rifite abakristo 6,000 yiyahuye ku wa gatatu, ashyira iherezo ku burwayi bwe bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire.

Rusty George, umwe mu bapasiteri b’itorero Real Life Church, yanditse ku rubuga rwa Facebook atangaza iyi nkuru iteye agahinda kubw’urupfu rutunguranye rw’uyu mupasiteri.

George yanditse ati: “Umutima wanjye utewe agahinda kenshi no gutangaza urupfu rutunguranye rw’umwe mu bayobozi bacu. Ku wa gatatu, tariki 23 Mutarama 2019, Jim Howard pasiteri twakundaga cyane hano ku itorero rya RLC yiyambuye ubuzima.”

“Ikibabaje ni uko Jim yababaye cyane mu ibanga ababazwa n’uburwayi bwo mu mutwe hari n’igihe yavugiraga mu ruhame ku burwayi bwe , ndetse hiyongeraho n’ibibazo bye bwite yari afite mu mezi make ashize. Iki cyumweru yafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku bubabare bwe. Umuryango we, inshuti ze, umuryango wa RLC n’abagize umugisha wo kumumenya twese tuzamukumbura.”

Abashinzwe  iperereza ku byerekeye n’impfu zibera mu ngo bagenzuye ibirebana n’urupfu rwa Howard. Ku wa kane, Sergeant Tim O’Quinn wo mu rwego rushinzwe iperereza mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko atemeza neza icyateye urupfu rwa Jim, ariko yemeza ko nta muntu n’umwe ukekwaho kuba yaramurashe.”

Itorero Real Life Church nyuma ryaje kwemeza ko Howard yiyahuye. Iri torero kandi ryanditse ku rubuga rwa Facebook ko Howard yari umunyambaraga cyane, ndetse n’umugabo utangaje cyane ukunda Yesu bidasanzwe kandi asangiza Ubuntu bw’Imana uwo bahuye wese.

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri ibi, bavuze ku bihe byiza bagiranye na Howard muri Kaminuza, ndetse abandi bavuga ko bazi neza ibihe bitoroshye by’uburwayi Howard yari amazemo igihe.

 

You may also like

Leave a Comment