Home Amakuru y'ibanze Cameroon: Umusemuzi wa Bibiliya “Benjamin Tem” yiciwe iwe mu rugo

Cameroon: Umusemuzi wa Bibiliya “Benjamin Tem” yiciwe iwe mu rugo

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuhanga mu gusemura Bibiliya [Benjamin Tem] yiciwe  iwe mu rugo mu ijoro ryo kucyumweru taliki 20 /10/2019 .Iyi ibaye inshuro ya kabiri muri Cameroon hicwa umusemuzi wa Bibiliya. Abahezanguni b’agatsiko rya Fulani bakaba aribo bakekwaho kwica uyu muhanga mu gusemura Bibiliya [ Benjamim Tem].

Fulani ni agatsiko kaborozi bavuye mu gihugu cya Senegal biganza muri Cameroon ndetse no mu majyaruguru ya Nigeri. Aka gatsiko kandi kakaba gafite imyemerere ya Kisilamu.

Benjam Tem yarafite imyaka 48, akaba nanone yari umuterankunga w’itsinda ryigisha Bibiliya muri aka gace ka Wum. Benjamin Tem yashyinguwe kuwa mbere, asize abana batanu.

Efu Tebmon yatangarije urubuga rwa Christian post ko nta muntu wigeze afata inshingano zo gukurikirana iyicwa rya Benjamin Tem.

Efi Tembon ni umuyobozi wa minisiteri ya Gikristo ishinzwe guhagarika iyica rubozo muri Cameroon. Iyo minisiteri ikaba yitwa Oasis Network for Community Transformation.

Efi Tembon kandi akaba yari yarigeze guhura na nyakwigendera mu mushinga wo gusemura bibiliya wo muri 2013, yabaye kandi umwe mubagize uruhare mu gusemura Isezerano Rishya mu rurimi rwa Aghem. Aghen ni ururimi rukoreshwa n’abatuye agace ka Wum, ari naho nyakwigendera yaratuye.

Nubwo Tembo yabwiye urubuga rwa Christian post ko abaturage banenze cyane agatsiko ka Fulani, ako gatsiko gaterwa inkunga na bamwe mu bakozi b’ubuyobozi bwa leta.

Kandi Efu Tembon yabwiye inshuti ze zo kuri facebook ko [Benjamin Tem] yishwe n’agatsiko ka Fulani mu masaha ya nijoro. Anavuga ko bamwishe maze bakamukata ijosi.

Urupfu rwa Benjamin Tem kandi ruje rukurikira urupfu rwa mugenzi we witwa Angus Fung umaze amezi abiri yishwe. Angus Fung yarumwe mubasemuye bibiliya bayishyira mu rurimi rwa Aghem, Fung nawe yiciwe iwe mu rugo, akaba yarishwe urupfu rumwe n’urwo Benjamin Tem yishwe.

Efu Tembon yakomeje avuga ko aka gatsiko ka Fulani kishe abantu benshi muri Wum ndetse kagatwika n’amazu yabo.

Yakomeje agira ati:” Ntekereza ko abayobozi bacu bafatanya n’akagatsiko ka Fulani.”Tembon yongeye kuvuga ko”ari intambara itoroshye guharanira ubwigenge bwa abakristo mu majyepfo Cameroon ariko n’abaturage bakaba bashyigikiye ubwo bwigenge.

Ibyo bitero bya hato na hato ntibiterwa n’agatsiko ka Fulani gusa, ahubwo n’igisirikare kigaba ibitero muri ako gace kigatwika n’amazu y’abantu. Mubigaragara igisirikare kirimo gukorana na Fulani mugutera no kurwanya abaturage.

Tembon yanenze ubuyobozi bwite bwa Leta bugerageza kwivanga bukanashyigikira amakimbirane y’amadini, kandi bazi ko abafulani ari aba islamu abaturage nabo bakaba batsimbarara ku Bukristo.

Nyuma yiyicwa rwa Benjamin Tem, abaturage batangiye guhunga ako gace kugira ngo hatazagira abandi bazabwagaho igitero. Tembon yahamije ko ibyo bitero biri kugenda bifata intera ndende mu majyepfo ya Cameroon.

Tembon mu magambo ye yakomeje avuga  ko ahantu hose hagiye hagabwa ibitero, abaturage bagiye bahahunga maze ubutaka bwaho bukigarurirwa n’Abafulani.

 

 

You may also like

Leave a Comment