Home Amakuru y'ibanze Canada:Umuhanzi Budju Jonathan yasohoye indirimbo yise ‘’Nakupa Sifa’’ atangaza ko akunda u Rwanda bikomeye

Canada:Umuhanzi Budju Jonathan yasohoye indirimbo yise ‘’Nakupa Sifa’’ atangaza ko akunda u Rwanda bikomeye

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuhanzi  mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jonathan Budju, Son of God  ni umuhanzi w’umukongomani ariko kugeza ubu ubarizwa muri Canada ,yashyize hanze indirimbo y’amashusho yise  Nakupa Sifa ikaba imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye arimo gutegura.

Iyi ndirimbo yamaze kujya hanze nyuma y’igihe uyu musore ategura amashusho yayo.Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yabakoreye .Uba uyu muhanzi atuye mu gihugu cya Canada ariko ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.Uyu musore afite ubuhamya bukomeye kuko yavukiye muri kongo ahitwa Bunia gusa kubera ibibazo by’intambara yaje guhungira muri Uganda aho yamaze igihe gito nyuma aza kwimukira muri Canada ari naho abarizwa kugeza ubu.

Umuhanzi Jonathan Budju

Mu kiganiro n’itangazamakuru,uyu muhanzi yavuzeko yifuza ko iyi ndirimbo yafasha abantu kwibuka ko bakwiye guha Imana icyubahiro bakayishima ndetse bakayihimbaza iteka.

Uyu musore avuga ko atahwema kuririmbira Imana ngo kuko ari nkacyo gitambo abona yaha Imana kubw’impano y’ubuzima yamuhaye ikamukiza amakuba menshi.Budju ubarizwa mu itorero ryitwa Christ sauveur de Montreal yatangiye kuririmba kuva kera akiba  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yiukiye muri Uganda akomeza kuririmba ho yabaga muri group yitwa le 24 vieillard yakomeje umuhamagaro wo kuririmba ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye.

Uyu musore kandi ngo bitewe n’ubuzima butandukanye yagiye anyuranye yumva afite umutima wo gufasha abatishoboye n’ababaye aho ndetse yanatangije umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza witwa Budju Foundation ukaba ufasha abana n’abandi bose babaye.

You may also like

Leave a Comment