Home Amakuru y'ibanze CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

CHAN 2020 : Amavubi yapfukamye ashima Imana ,nyuma yo kwimana u Rwanda

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Igikorwa cyo kwimana  U Rwanda  Amavubi akoze  mu mukino wabahuje na Togo ,Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ibona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa Kabiri.

Ariko nyuma y’umukino bakomereje ku masengesho yakorwaga n’abanyarwanda bari hirya no hino, basengaga ngo umukino urangire Amavubi abonye instinzi , dore ko uwavuga ko bari bafite inyota ataba abeshye .

Nyuma y’umukino abasore ba Mashami Vicent bafashe umwanya bibuka ko Imana ariyo ibahaye gutsinda ,Bafashe umwanya bashima Imana , bose bapfukamye.

Ikipe y’Igihugu yagaragaje ishyaka rikomeye muri uyu mukino . ibi byishimo byatanzwe n’Amavubi babifashijwemo na  Niyonzima Olivier Seif,    Jacques Tuyisenge , Sugira Ernest, mu gutsinda Togo.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment