Home Amakuru y'ibanze Christian Eriksen ashobora kutazongera gukina umupira ukundi

Christian Eriksen ashobora kutazongera gukina umupira ukundi

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umunya Danmark Christian Eriksen ashobora  kutazongera gukina umupira nyuma yo kwikubita hasi ari mu kibuga umutima ugahagarara.

Kumugoroba wo kuruyu wa gatandatu nibwo Christian Eriksen yikubise hasi kubera ikibazo cy’umutima mu mukino wahuzaga Danmark na Phinland , gusa yaje kuzanzamuka . Eriksen yikubise hasi kumunota wa kumunota wa 42, bivugwa ko umutima we wahagaze iminota 5 yose gusa abaganga bakoze ibishoboka agaruka mubuzima n’ubwo nubu akiri kwa muganga.

Amakuru yatangajwe na se umubyara yavuze ko Eriksen ameze neza ndetse arimo kubasha kuvuga , gusa akaba arimo gukorerwa ibizamini bitandukanye kugirango hamenyekane icyatumye yikubita hasi mu mukino kandi bitari bisanzwe bimubaho .

KUKI ERIKSEN ASHOBORA KUTAZONGERA GUKINA UMUPIRA

Kuva muri 2001 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubutaliyani ryatoye itegeko ko umukinnyi uzajya agaragarwaho nibibazo byo guhagarara k’umutima azajya ahagarikwa mugikorwa cyose cya Sports muri iki gihugu , mu rwego rwo kugabanya impfu z’abakinnyi bapfira mu kibuga, kandi ngo byatanze umusaruro.

Christian Eriksen asanzwe akinira ikipe ya Inter Milan yo mubutaliyani ,bikaba bisobanuye ko nawe arebya niri tegeko ry’uko agomba guhagarikwa mubikorwa bya sports muri iki gihugu kubera ibyo bibazo by’umutima yaraye agize .

Dr Scott Murray ukuriye ishyirahamwe rya NHS yavuzeko bishoboka ko iri ariryo herezo rya career yuyu musore mumupira w’amaguru , nyuma yuko babonye ko ikibazo yagize akomeje gukina gishobora kuzakomera bikaba byanavamo urupfu kuri uyu musore wimyaka 29 yamavuko .

Umukino wahuzaga Danmak na Phinland  wari uwambere mu itsinda rya B muri Euro 2020 , ukaba  wahise usubikwa ariko uza gukomeza nyuma ikipe ya Phinland itsinda Danmark 1:0 .

 

You may also like

Leave a Comment