Home Amakuru y'ibanze Classic Empire Record” yahurije hamwe Israel Mbonyi ,Diane , Nkomezi n’abandi mu ndirimbo Narahinduwe

Classic Empire Record” yahurije hamwe Israel Mbonyi ,Diane , Nkomezi n’abandi mu ndirimbo Narahinduwe

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana  no kuyihimbaza bahuriye mu ndirimbo yitwa NARAHINDUWE” ni igikorwa kitoroshye na gato, kubona ibi byamamare bibarizwa mu muziki wahimbiwe Imana no kuyiramya ,bakabasha guhuza igihe bagakora iyi ndirimbo.

Indirimbo “NARAHINDUWE” yumvikanamo amagambo  agira ati:”ni njyewe wahinduwe ubu ngenda nemye, nejejwe n’uko ari wowe wa menye  nyiri kure , uyu munsi Ubuntu bwawe burangose , mpagijwe no kwitwa uwawe iteka . Ibyo wanyujijemo byose namenye neza ko ari ubuhamya bwazana undi muntu kuri wowe “…….

Guhuza aba bahanzi barimo Israel Mbonyi, Nkomezi Prosper , Diane Nyirashimwe , Kadogo Eric ,bazwi  cyane muri Healing Worship Team ,Jonathan Nganzi ,Sharon Gatete , Christian Irimbere , Nizeyimana Ahad, Sarah Umwamikazi , Rachel Uwineza.  Iki gikorwa cyakozwe na [ Classic Impire Record  ]  , indirimbo ikorerwa muri Classic Record.

Mu kiganiro kigufi ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye n’umuyobozi wa Classic Empire Record[Oda Paccy ] uyu munsi taliki ya 15/08/2020.Oda   asanzwe azwi mu muziki utaramya Imana no kuyihimbaza  (Seculer) hano mu Rwanda, ku murongo wa Telefone  , yavuze ko ibi  biri gukorwa  kugirango abanyarwarwa babashe gukomeza kuramya Imana. Kandi no kugirango bazanire abakunzi babo ibyishimo . Uyu muhanzikazi kenshi cyane yumvikana cyane afitiye umutwaro wo kuzamura impano nshyashya, cyane cyane abari n’abategarugori , ariko atibagiwe na basaza babo.

Photo source Google

Odo Paccy yakomeje agira ati: dufite ibikorwa byinshi turi gukorana n’abahanzi bakora indirimbo zo kuramya Imana , cyane ko dufite indirimbo zabo twarangije gutunganya dusigaje kuzishyira hanze .Kuko ntabwo nka Classic Empire twifuza gusa nkaho tuzingiye ku ruhande rumwe . Oda Paccy akaba yakomeje yemeza ko abahanzi bahari bifuza gukomeza gukorana na Classic Impire  nubwo nta masezerano bafitanye .Mu gihe yarabajijwe abahanzi bakoreye indirimbo muri Class Record bazwi mu ndirimbo zahimbiwe Imana  , yavuze ko ari agaseke katarafungurwa cyane ko nabo ubwabo ntabwo barifuza ko zihita zijya hanze .Akaba asaba abantu ko bakumva ubutumwa bwiza buyikubiye muri NARAHINDUWE , bakayisanga no kuri youtube Channel ya [CLASS EMPIRE RECORD]  kuko ari indirimbo nziza kandi ifite ubutumwa bufasha buri wese kugera mu bwami bw’Imana. Oda Paccy yakomeje ashimira abahanzi bakora umuziki wo kuramya Imana , kuko ibikorwa byabo byubaka ubuzima bwabo bwa buri munsi ,kandi bakora akazi keza .

Iyi ndirimbo “Narahinduwe “imaze amasaha make isohotse , ariko biragaragara cyane ko yakiriwe cyane  mu buryo bukomeye dore ko ntawashidikanya impamvu .Kuko yumvikanamo amagambo yihumure no gushimira Imana kandi ikaba ihuriwemo n’abantu bafite icyo bavuze muri Gospel yo mu Rwanda.

KANDA UREBA NARAHINDUWE

 

You may also like

Leave a Comment